Rene Anthere Rwanyange
Ikigo cy’imari ASA International cyatangaga inguzanyo bakigana, cyane cyane umwihariko ugashyirwa ku bagore n’abakobwa binyuze mu matsinda, cyatangije serivisi nshya yo kubika (Kwizigamira ku bakigana.
Ku wa Kabiri tariki 30 Kamena 2026, Umuyobozi Mukuru muri Banki Nkuru y’u Rwanda ushinzwe kugenzura ibigo by’imari iciriritse (Principal Director of Microfinance Supervision Department), Mushimirwa Clarisse, yayoboye umuhango wo gutangiza ishami rya ASA International (Rwanda) Plc, ku Kimironko, kuri serivisi nshya zo kubitsa no kuguriza abagana iki kigo.

Ingabire Florence, avuga ko ASA International mu gihe cy’imyaka itanu kandi ari banki ya mbere akoranye na yo. Agira ati “Nahereye ku mafaranga ibihumbi magana atatu kandi natinyaga amabanki. Ntagiye gukorana na ASA naratinyutse ubu ngeze ku rwego rwo guhabwa inguzanyo ya Miliyoni enye. Aho umuntu yavuye n’aho ageze tuzakomeza gukorana kandi umuntu azagera kure.” 
Ndahimana Gilbert, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri ASA Internation Rwanda, avuga ko ari ishami rya Kimironko ari irya mbere ry’iki kigo rifunguye serivisi zo kubika amafaranga y’ababaganaariko kandi hari n’irindi ryafunguwe mu isoko rya Kicukiro Centre.
Agira ati “Abakiriya bacu bashobora kuza tukabaha sirivizi zo kubika no kubikuza kuko ubundi byakorwaga hifashishijwe ikoranabuhanga. Itandukaniro n’ibindi bigo by’imari ni uko twegereye abakiriya kandi tubegera aho bari hose. Tugira inguzanyo z’amatsinda ariko cyane cyane ku matsinda y’abagore n’abakobwa. Tubasanga aho bakorera tukabigisha kandi ntitubagore kubona inguzanyo nta ngwate.”

Gerald Mpyisi, Visi Perezida w’Inama y’ubuyobozi wa ASA International, atangaza ko ari intambwe iki kigo cy’imari gikorana na Banki Nkuru y’Igihugu kuko bagendera ku mabwiriza yayo kandi bakayubahiriza. Ikindi ni uguha serivisi inoze ababagana.
Agira ati “Dukora ibishobotse byose kugira ngo imicungire y’ikigo igende neza kandi abatugana bahabwe serivisi bifuza ku buryo bunoze. Iyo urangiye ikintu ugomba kugiteza imbere. Twatangiye turi ikigo cy’imari iciriritse ariko urwego tugezeho ni uko tugeze mu guha serivisi imishinga mito n’iciriritse. Twatangiye kwakira amafaranga y’abatugana nk’uko Banki zindi zibikora.”

Mushimirwa Clarisse, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kugenzura ibigo by’imari iciriritse, ashimira ubuyobozi bwa ASA International Rwanda imbaraga bashyira mu kubahiriza no kugendera ku mabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda, kandi ugutangira serivisi nshya byerekana uko ASA International itera imbere mu gukorana n’abayigana mu gutanga serivisi z’imari zidaheza.
Agira ati “Servisi mutanga si izo kwizigamira no kugurizanya gusa ahubwo zigomba no gufasha ababagana guhindura ubuzima n’imibereho. Mwigisha abakiriya babagana umuco mwiza wo gukorana n’ibigo by’imari, mubigisha ko gufungura konti gusa bidahagije, ahubwo serivisi tubaha zigomba kuba ibisubizo by’ibibazo bafite.”
Akomeza avuga ko ibigo by’imari bigomba gutanga serivisi zidaheza kandi zifasha ababagana kugira umuco wo kwigira no guhindura imibereho. Ati “Iyo tutanyurwa n’imikorere yabo ntabwo twari gufungura iyi serivisi nshyashya.”

ASA International (Rwanda) Plc, ifite amashami 37 hirya no hino mu gihugu. Mu ntara y’Ibursirazuba habarizwa amashami 9, mu mujyi wa Kigali hamaze gufungurwa amashami 7, mu ntara y’Iburengerazuba hafunguwe amashami 9, mu Ntara y’amajyepfo hafunguwe amashami 8 na ho mu Ntara y’Amajyaruguru hari amashami 4.
ASA International ntikorera mu Rwanda gusa, kuko muri Aziya ikorera muri India, Pakistan, Sri Lanka, Philippines na Myanmar. Muri Afurika ikorera muri Tanzania, Uganda, Kenya, Rwanda, Zambia, Nigeria, Ghana na Sierra Leone.


















































































































































































