Ikigo cya Kenya gishinzwe ubuziranenge bw’ibicuruzwa, KEBS, cyatangaje ko inzoga eshanu zo muri Kenya zahagaritswe by’agateganyo ku isoko ry’u Rwanda, ariko zo ubwazo zujuje ibisabwa bijyanye n’ubuziranenge n’umutekano.
Ibi KEBS yabigarutseho nyuma y’itangazo rya Rwanda FDA ryo ku wa 5 Kanama 2026, ryahagaritse by’agateganyo izi nzoga mu gihe hakomeje gukorwa igenzura ku bicuruzwa by’inzoga biri ku isoko ry’u Rwanda.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 11 Kanama 2026, KEBS yavuze ko izi nzoga zanyuze mu igenzura ririmo kureba iyubahirizwa ry’amategeko, kugenzura ibicuruzwa ku isoko, igenzura ry’inganda ndetse n’ibizamini bya laboratwari.
KEBS kandi yasobanuye ko izi nzoga zifite ibimenyetso byerekana ko zemewe ku isoko kandi ko zakozwe hubahirizwa ibisabwa n’amabwiriza ya Kenya ndetse n’ibipimo ngenderwaho by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.
Mu itangazo ryayo yagize iti: “Ibicuruzwa bifite ibimenyetso byemewe bigaragaza ko byujuje ubuziranenge, kandi bikomeje kubahiriza ibisabwa ku bijyanye n’ireme, umutekano ndetse n’amakuru agomba kuba ku birango byabyo (labelling)”.
Inzoga zavuzwe ni Kenya King Gin na Safari Gin zikorerwa na London Distillers Kenya Ltd, Avalon Potable Spirit na Sweet Berry Potable Spirit bikorerwa na Zheng Hong (K) Ltd, ndetse na Gilbey’s Gin ikorwa na Kenya Breweries Ltd.
KEBS yavuze ko izi nzoga zasuzumwe hashingiwe ku bipimo bya EAC bigenga umutekano n’ubuziranenge bwa gin, vodka n’ibindi binyobwa bisindisha. Ibi bipimo bireba, mu bindi, ingano ya alcohol, urugero rwa methanol rwemewe, ibindi binyabutabire, uburyo ibicuruzwa bipfunyikwamo, ibirango ndetse n’umutekano w’umuguzi.
Nyuma yo kumenya icyemezo cya Rwanda FDA, KEBS yatangaje ko yatangiye isuzuma ryimbitse ry’inyandiko z’ubuziranenge, raporo z’igenzura, ibisubizo by’ibizamini bya laboratwari ndetse n’amakuru ajyanye n’igenzura ryakozwe ku bicuruzwa no mu nganda.
Mu Rwanda, iki kibazo cyaje mu gihe Leta ikomeje gukaza ingamba zo kurwanya inzoga n’ibindi biyobyabwenge bitujuje ubuziranenge. Abayobozi bagiye bavuga ko hari inganda zishobora kuba zifite ibyemezo by’ubuziranenge ariko zigakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko mu gushaka inyungu nyinshi.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagiye isobanura ko Leta idafite gahunda yo kubuza abaturage gukora no kunywa inzoga gakondo zirimo urwagwa n’ikigage, ahubwo ko ingamba zireba cyane ibinyobwa binyuranyije n’amabwiriza n’ibishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Ibi byose bibaye mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko abarenga 90% by’urubyiruko rufungirwa mu bigo by’inzererezi baba bafite ikibazo cy’ikoreshwa ry’inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge.

Leta ya yatangaje ko ibinyobwa biherutse gucibwa mu Rwanda bikorerwa muri iki gihugu birimo Gilbey’s Gin, Kenya King Gin na Safari Gin byujuju ubuziranenge






















































































































































































