Abanyarwanda barenga ibihumbi 40 bitabiriye igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana 2026, cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, aho abayoboke b’amadini n’amatorero yahuriye hamwe mu gusengera igihugu no gushimira Imana.
Iki giterane cyitabiriwe kandi n’abakozi b’Imana batandukanye ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu.
Rev. Ndayizeye Isaïe, uyobora Rwanda Shima Imana 2026, yavuze ko iki gikorwa ari umwanya wo gushimira Imana ku bw’amahoro n’umutekano u Rwanda rufite.
Yagize ati: “Turashima Imana ku bw’amahoro n’umutekano dufite ,Nubwo hakomeje kuba abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu cyacu, Abanyarwanda turashima Imana ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo ku Isi bifite amahoro n’umutekano bihagije.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, na we yifatanyije n’abitabiriye iki giterane, ashimira amadini n’amatorero yahurije hamwe mu kugitegura.
Yavuze ko ubu bufatanye ari urugero rw’ubumwe, anashimira amatorero ya gikirisitu yishyize hamwe muri Peace Plan, umuryango washyizeho iki gikorwa kugira ngo kijye kiba buri mwaka.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko uruhare rw’amadini n’amatorero mu iterambere ry’u Rwanda ari ingenzi, kuko hari ibikorwa byinshi igihugu kidashobora kugeraho Leta yonyine.
Yagaragaje ko amadini n’amatorero agira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu kwigisha abaturage urukundo, gufasha kubaka imiryango itekanye kandi ishoboye, ndetse no guteza imbere izindi ndangagaciro zigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gukomeza gushyigikira ibikorwa bigamije kubaka igihugu, avuga ko urugendo rwo kwiyubaka rugikomeje.
Rwanda Shima Imana 2026 yabaye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dusigasire Umurage wo Gushima Imana.”





















































































































































































