Panorama Sports
Diaspora y’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateguye amarushanwa ngarukanwaka y’abakinnye umupira w’amaguru n’indi mikino ndetse n’ababaye mu buyobozi bw’amakipe batuye muri icyo gihugu.
Ayo marushanwa ndarukamwaka ategurwa hakinwa umupira w’amaguru, umukino w’intoki wa Volleball, Basketball, Golf na Table Tennis. Hiyongeramo kandi igisoro, Billard, Dame ndetse n’amakarita.
Aya marushanwa azaba ku nshuro ya 5, azabera i Washington DC ku wa Gatandatu Tariki ya 5 Nzeri 2026, ahuze Abanyarwanda batuye muri Amerika no muri Canada.
Mu butumwa batanze bavuga ko aya marushanwa agamije guhuza aba sportifs batuye muri Diaspora, gukundisha Siporo abakiri bato, kongera guhura no guhanahana ibitekerezo, kuganira ku bibazo Disapora ihura na byo no kubivugutira umuti, kurwanya agahinda gakabije ndetse n’ibiyobyabwenga.

















































































































































































