Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Abasenateri bashimye ko kugeza amashanyarazi ku baturage biri hejuru ya 80% muri buri karere

Sena y’u Rwanda yashimye Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ku buryo ikomeje kwesa imihigo yo kwegereza amashanyarazi abaturage n’ingamba zo gukemura ibibazo bigihari ndetse bishimira ko nibura buri karere gafite umuriro w’amashanyarazi ku kigero kiri hejuru ya 80% kandi ko n’imirimo yo kuyakwirakwiza igikomeje.

Kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bukuru bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG bwitabye Komisiyo y’ubukungu n’Imari muri sena y’u Rwanda, mu rwego rwo kugaragarizwa ibyavuye mu igenzura ry’ibikorwa bya guverinoma mu kugeza amashanyarazi kuri bose.

Abasenateri bashimiye REG ko nyuma yo gusura uturere dutandukanye, inganda n’ingomero bitunganya amashanyarazi, ibigo bikoresha amashanyarazi n’amavuriro, amashuri, inganda n’ibindi, bashima ko hari byinshi byakozwe kandi ko abakozi ba REG babahaye amakuru ahagije.

Mu bibazo abasenateri bagaragaje harimo ibura ry’amashanyarazi hamwe na hamwe, amapoto ashingwa ntashyirweho insinga, kudacyemura ibibazo byabaturage ku gihe, n’ibindi.

Muri ibyo biganiro barebeye hamwe ibibazo bigihari n’ingambazihari zigamije kubicyemura kugira ngo amashanyarazi yizewe kandi adacikagurika azagere kuri bose bitarenze mu mwaka wa 2029.

Umuyobozi mukuru wa REG, Byilingiro Maximilien, yashimiye cyane ubufatanye hagati ya REG na Sena y’u Rwanda harimo gukora ubuvugizi ndetse no kwerekana ibibazo bigaragazwa n’abaturage no kujya inama z’uko byakemuka.

Ubuyobozi bwa REG bwerekanue ingamba nyinshi zihari n’iziteganywa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke mu buryo burambye.

Muri izo ngamba zagaragajwe, harimo kubaka imiyoboro mishya y’amashanyarazi ingana na (381.8km), kuzuza urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II ruzatanga MW 43.5 rukaba kuri ubu rugeze kuri 75%, kubaka amakusanyirizo y’amashanyara cyangwa se substations nshyashya cumi n’imwe (11), imishinga iteganywa yo kubyaza izuba ingufu z’amashanyarazi (Solar Energy Projects) izatanga ingufu z’amashanyarazi zirenga (200MW), kwihutisha kugeza amashanyarazi mu tugari 25 dusigaye tudafite amashanyarazi uyu mwaka, n’indi itandukanye.

By’umwihariko, abagize komisiyo basabye ko REG yongera imbaraga muri mu guhuza ibikorwa (coordination) mu bijyanye n’ingano y’abaturage bafite amashanyarazi adafatiye ku mirasire y’izuba (off-grid) kuko harubwo REG ibabara mu bafite umuriro kandi akenshi iyo mirasire iba itagikora yarashaje.

Abasenateri bemeza ko akenshi ba-rwiyemezamirimo bayihageza ntibazagaruke kureba ko ikora cyangwa idakora ngo isanwe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities