Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

Uburyohe bwa wikendi y’ibitaramo gusa hirya no hino mu gihugu

Impera z’icyumweru zigiye kurangwa n’ibitaramo bikomeye hirya no hino mu Rwanda

Mu gihe benshi bakomeje gukurikira uko amakipe atandukanye yitwara mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, abakunzi b’imyidagaduro bo bafite amahirwe yo kwitabira ibikorwa byinshi by’umuziki byateguwe mu bice bitandukanye by’igihugu muri iyi mpera z’icyumweru.

Abahanzi bakomeye bo mu Rwanda no mu karere, amakorali ndetse n’abanyeshuri biga umuziki bateganyijwe guhurira ku rubyiniro mu bitaramo bitandukanye bigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki.

Mu Burasirazuba bw’u Rwanda, amaso y’abakunzi b’umuziki ahanzwe ku gitaramo cya Summer Country Tour kizabera muri Stade ya Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026.

Iki gitaramo kizahuza bamwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda barimo The Ben na Bruce Melodie, bazaba bongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y’igitaramo baherutse gukorera i Musanze. Kitoko na Bwiza na bo bazaba bari muri gahunda yo gususurutsa abazitabira icyo gitaramo.

Mu Karere ka Huye na ho harategerejwe igitaramo cyo gutangiza iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival ry’uyu mwaka.

Abahanzi batandukanye bazataramira abakunzi b’umuziki barimo Amalon, Kivumbi King, Kenny Sol, Marina, Bushali, Davis D, Ross Kana, Chriss Eazy ndetse na Platini P uzitabira nk’umuhanzi watumiwe by’umwihariko.

Mu Mujyi wa Kigali, Chorale de Kigali yateguye igitaramo kidasanzwe kizahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umuziki.

Abazacyitabira bazabona umwanya wo kuryoherwa n’indirimbo zitandukanye ziteguwe muri uwo muhango uzabera mu cyumba mberabyombi cya Rwanda Revenue Authority ku Kimihurura.

Abiga mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki rya Nyundo bazahurira muri Institut Français du Rwanda mu gitaramo kizabera i Kigali ku wa 20 Kamena.

Iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo kwerekana impano n’ubumenyi aba banyeshuri bamaze kugeraho mu rugendo rwabo rw’umuziki.

Mu Karere ka Musanze, Anita Pendo ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Best View Hotel.

Uyu munyamakuru akaba n’umuvangamiziki azafatanya na DJ Jayzon ndetse na DJ Khizzbeat mu gutanga ibyishimo ku bazitabira uwo mugoroba w’imyidagaduro.

Umuhanzi Kidum, umwe mu bafite abakunzi benshi muri Afurika y’Iburasirazuba, na we azataramira i Kigali mu gitaramo giteganyijwe ku wa 19 Kamena 2026.

Iki gitaramo kizabera ahazwi nka Copenhagen, kikaba gitegerejwe n’abakunzi be bifuza kongera kumva zimwe mu ndirimbo zamugize icyamamare mu myaka ishize.

Muri rusange, iyi mpera z’icyumweru izatanga amahirwe menshi ku bakunzi b’umuziki n’imyidagaduro, aho ibitaramo bitandukanye bizafasha benshi kuruhuka no kwishimira ibihe byiza nyuma y’icyumweru cy’akazi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities