Connect with us

Hi, what are you looking for?

Entertainment

Abaramyi Vestine na Dorcas batandukanye na Irene Murindahabi

Panorama Showbiz

Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana ryamenyekanye nka Vestine na Dorcas ryamaze gutangaza ko –ku bwumvikane ryatandukanye na MIE y’umunyamakuru Irene Murindahabi -nk’ikigo cyabafashaga mu birebana n’umuziki wabo.

Ni mu itangazo aba bakobwa bashyize ahagaragara ku wa 13 Kamena 2026 rivuga ko nyuma yo gukora isesengura no kubitekerezaho, bahisemo kurangiza imikoranire bari bafitanye n’ikigo MIE kandi ibyo bigahita bitangira gushyirwa mu bikorwa ako kanya.

Muri iri tangazo Vestine na Dorcas bagira bati “Mbere na mbere, turifuza kugaragaza ishimwe ryimbitse dufitiye MIE. MIE yabaye umugisha kuri twe. Kuva mu ntangiriro batwizeye, bashora imbaraga mu nzozi zacu kandi batuyobora mu gihe twari tubikeneye cyane.

MIE yagize uruhare nk’urw’ababyeyi mu rugendo rwacu; baratwigishije, baraturinze kandi badufasha kuba abahanzi n’abantu turi bo uyu munsi. Tuzahora tubashimira urukundo, ubufasha n’amahirwe baduhaye.”

Vestine na Dorcas bakomeza bavuga ko atari icyemezo cyoroshye gutandukana n’ababafashaga ariko ko byari ngombwa ko bakomeza urugendo rw’abo ku giti cyabo.

Bagira bati “Iki cyemezo nticyafashwe mu buryo bworoshye. Twishimira ibyo twagezeho twese hamwe ndetse n’ibyibutswa byiza twasangiye. Ariko muri iki gihe, twumva ari ngombwa gukomeza urugendo rwacu twigenga, dukurikije icyerekezo cyacu, indangagaciro zacu ndetse n’ejo hazaza twifuza kubaka.”

Basoza bashimira abakunzi babo urukundo baberetse babizeza ko Atari ioherezo ahubwo batangiye urugendo rushya.

Ibi bije mu gihe uwitwa Vestine yasigaye muri Canada ubwo bari bagiye gukorerayo ibitaramo bivugwa ko ari icyemezo yafashe atabanje kujya inama n’ikipe ya MIE bikaba ari byo byaratangije ukutumvikana. Ikindi ni uko bivugwa Vetsine yaba yarasigaye muri Canada agira ngo ariho azabyarira kuko yari atwite.

Vestine na Dorcas batangiye gufashwa na MIE byemewe n’amategeko mu 2021 bakoze indirimbo zakunwe cyane nka “Ihema, Umutaka, Iriba, Nahawe ijambo n’izindi nyinshi”.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities