Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

Meya Niyonagira yasabye ababyeyi gutangira kare imyiteguro y’umwaka w’amashuri

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye ababyeyi gutangira hakiri kare gutegura ibikoresho by’abana, mu rwego rwo kubafasha gutangira umwaka w’amashuri wa 2026-2027 biteguye kandi batadindijwe no kubura ibikoresho.

Meya Niyonagira yabigarutseho kuri uyu wa 17 Kanama 2026, mu kiganiro BIRAVUGWA gica kuri Fine FM 93.1, kigamije gufasha abaturage gukemura ibibazo ndetse no gukumira ruswa n’akarengane.

Muri iki kiganiro, Meya Niyonagira yari yahawe umwanya wo gukemura ikibazo cy’umuturage witwa Havugimana Emmanuel wo mu Murenge wa Murama, mu Karere ka Ngoma. Nyuma yo kuganira kuri icyo kibazo, yatanze ubutumwa busaba abaturage kwitegura kare itangira ry’amashuri.

Yavuze ko hari impinduka zateganyijwe mu burezi, zirimo izijyanye n’ifunguro ry’abanyeshuri, aho igiciro cyaryo cyahindutse.

Ati: “Ku itangira ry’amashuri Nyakubahwa Minisitiri w’uburezi abinyujije kuri Television y’u Rwanda, ndetse n’amatangazo yatanzwe yagaragaje ko hari impinduka zabaye mu burezi. Zirimo impinduka ku ifunguro ry’abana, yagaragaje ko hari impinduka zabaye kuko igiciro cyiyongereye.”

Meya Niyonagira yasabye ababyeyi kudategereza umunsi amashuri azatangiriraho ngo batangire gushaka amakaye, inkweto n’ibindi bikoresho abana bazakenera.

Ati: “Turasaba ababyeyi kwitegura kuko amashuri agiye gutangira, baritegura mu buryo busanzwe, kwitegura rero ni kare, umunsi wa mbere wo gutangira ntuzabe umunsi wo kujya ku ishuri ahubwo bazabe batangiye amasomo bari kwiga. Ibyo byose rero bazabifashwamo n’abanyeshuri biteguye hakiri kare, muri iyi minsi nibwo ababyeyi bakwiye gutangira gushaka ibikoresho, inkweto amakaye n’ibindi hanyuma ku bana basanzwe bakabashakira ibikoresho bikenerwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko gutegura ibikoresho hakiri kare bizatuma abana bagera ku ishuri biteguye, bityo umunsi wa mbere w’amashuri ukibandwa ku masomo aho guta igihe bashaka ibikoresho bitaraboneka.

Umwaka w’amashuri wa 2026-2027 uteganyijwe gutangira ku wa 7 Nzeri 2026, bivuze ko ababyeyi basigaje igihe gito cyo kurangiza imyiteguro y’abana babo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities