Haribazwa niba Gael Karomba uzwi nka Coach Gael akaba ari we nyir’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM isanzwe ifasha abarimo Bruce Melody, Kenny Sol n’abandi ashobora kuva mu bikorwa byo gushora mu muziki Nyarwanda.
Ni inkuru yasakaye ku cyumweru, ku wa 20 Mata 2025, ubwo yandikaga ku Mbugankoranyambaga asa nuwinubira igihe amaze afasha abantu abashora mo amafaranga agaragaza ko igihe kigeze ko nawe yirebaho.
Coach Gael agira ati “Nakoresheje amafaranga menshi, nafashije abantu benshi ngira impuhwe nyinshi ntakeneye ibingarukira. Ubu noneho ni igihe cyanjye cyo kwirebaho.”
Usibye gushora mu bahanzi Gael, yashinze inzu y’Imyidagaduro yitwa “Kigali Universe” afata n’ikipe ya basket ya UGB.
Abantu benshi baba mu myidagaduro yo mu Rwanda cyane mu gisata cy’umuziki batangiye kwibaza niba, Gael yaba atagiye kuba nk’abandi bagiye bashobora muri uyu muziki kuri ubu tukaba twarababuriye irengero.
Izina rye ryatangiye kuzamuka muri za 2022, ubwo byavugwaga ko yatangiye umushinga wo gufasha umuhanzi The Ben,ibintu bitamaze kabiri ,uyu munyamafaranga agahita ajya gufasha bruce melody ibintu byaje kuzamura igisa n’Ihangana hagati y’aba bahanzi bombi.
Hari amakuru avuga ko uyu mugabo abara igihombo cyarenga miliyoni 900 z’amanyarwanda, ibi byiose bikiyongera ho amakuru aca intege agenda avugwa mu nzu ya 1:55 AM, nk’aho bivugwa ko umuhanzi nka Rosskana asigaye yimwa amafaranga yo gukora Video bitewe n’uko babona ko nta kintu kikiva mo hakiyongera ho ko Producer Element yatangiye kugenza gake mu bikorwa by’iyi nzu.
Umuntu ashobora kwibaza ati “Ni ikihe cyibazo kiri mu ruganda rw’umuziki Nyarwanda”, ibi umuntu arabihera ku kuba mu myaka yatambutse twagize abagabo bagiye bashora mu muziki Nyarwanda ariko nyuma bagacika intege tukababura.
Uwitwa Badrama abinyujije muri the mane Records wigeze gufasha abahanzi nka Marina,Queen Cha, Safi, Jay polly n’abandi yahise abwira Gael ko akwiye kwiyakira kuko nta nyungu iba mu gushora mu muziki w’u Rwanda.
Agira ati “Gushora muri Showbiz y’u Rwanda ni nko gushora mu bwiherero butajya bwuzura.”
Umuntu wese ukunda umuziki w’u Rwanda ashobora guterwa impungenge n’aya makuru,agahita yibaza niba 1:55 AM itaab igiye kurunduka nk’izindi nzu twagiye tubina zafashaga abahanzi nyuma tukaziburira irengero.
