Transparency International Rwanda (TI-Rwanda) ivuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu gukorera mu mucyo mu micungire y’ingengo y’imari ya Leta, ariko hakiri icyuho mu buryo abaturage bagira uruhare mu igenamigambi no mu micungire y’umutungo wa Leta.
Ibi bigaragara mu bushakashatsi bwa Open Budget Survey 2025, busuzuma uko ibihugu bitandukanye bitanga amakuru ku ngengo y’imari, uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ndetse n’uburyo inzego z’ubugenzuzi zikurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, avuga ko nubwo amanota y’u Rwanda mu bijyanye n’uruhare rw’abaturage yazamutse, hakiri byinshi bigomba gukorwa.
Ati: ’’nkuko byagaragajwe ingingo irebana n’uruhare umuturage agira mu bimukorerwa n’ishyirwamubikorwa ry’ingengo y’imari biracyari hasi cyane, kuko ubu U Rwanda rufite amanota 26 nibyo koko hari intambwe yatewe kuko mu bipimo biheruka mu mwaka wa 2023 rwari rufite 16, ariko turacyafite urugendo kugirango tugire amanita 61.”
Muri rusange, u Rwanda rwagize amanota 55% mu gukorera mu mucyo mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari, avuye kuri 50% mu 2023 na 45% mu 2021. Icyakora, aya manota aracyari munsi ya 61%, umuryango Open Budget Survey ubona ko ari urwego rukwiye kugerwaho kugira ngo abaturage babone amakuru ahagije kandi yuzuye ku micungire y’imari ya Leta.
Ku bijyanye n’ubugenzuzi bw’imari, hari aho u Rwanda rwakoze neza. Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta afite amanota 89%, mu gihe uruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko mu kugenzura imari ya Leta ruri kuri 47%, bigaragaza ko na ho hakenewe kurushaho gushyirwamo imbaraga.
Open Budget Survey ni ubushakashatsi bwigenga bukorerwa mu bihugu bitandukanye, bugamije gusuzuma uburyo ingengo y’imari itegurwa kandi ikoreshwa mu mucyo, uruhare rw’abaturage ndetse n’ubugenzuzi bw’imari ya Leta. Ubushakashatsi bwa 2025 bwakorewe mu bihugu 82.
Mu karere ka Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 55%. Afurika y’Epfo ni iya mbere n’amanota 82%, ikurikirwa na Benin ifite 77%.
Mu Burasirazuba bwa Afurika, u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri, nyuma ya Kenya ifite amanota 56%.
TI-Rwanda isanga kuzamura uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’ingengo y’imari no kubagezaho amakuru y’imari ya Leta ku buryo bwuzuye ari bimwe mu byafasha kurushaho gukorera mu mucyo no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku bitekerezo by’abaturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire yagaragaje ko abaturage bagomba kugira uruhare mu igenamigambi ry’ingengo y’imari



















































































































































































