Panorama Sports
Rutahizamu w’ikirangirire mu ikipe y’Igihugu ya Argentine ndetse no ku Isi, Lionel Messi, yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazakina umukino wa gicuti hagati y’igihugu cye na Bénin mu kwezi k’Ukwakira 2026. Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azahita asezera mu ikipe y’igihugu ukaba umukino we wa nyuma akinira Algentine.
Messi atangaza ko gusezera mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine yabikoze mu kwei kwa Kanama, nyuma y’uko igihugu cye gitsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026. Icyo gihe yavuze ko atekereza ku hazaza he muri ruhago nyuma y’urupfu rwa se, Jorge.
Uyu mugabo w’imyaka 39, yari kapiteni wa Argentine ubwo yegukanaga Igikombe cy’Isi mu 2022. Avuga ko icyemezo cyo guhagarika gukinira ‘Albiceleste’ (Ikipe y’igihugu ya Algentine) cyamubabaje cyane, ariko yari yatanze ibyo yari afite byose kandi ko nta kindi asigaranye cyo gutanga.
Messi yegukanye Ballon d’Or umunani, ubu akinira Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni we umaze gutsindira Argentine ibitego byinshi, akaba ari na we wayikiniye imikino myinshi kurusha abandi. Yatsinze ibitego 125 mu mikino 207.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine, Claudio Tapia, agira ati “Twafashe icyemezo cyo gutumira umukinnyi mwiza ku Isi, ikimenyetso cy’Ikipe yacu y’Igihugu, kapiteni wacu, Lionel Andrés Messi, kugira ngo tumusezere by’ukuri, ku wa 6 Ukwakira hano muri Argentine.”
Umukino wa Argentine na Bénin uzabera kuri Estadio Monumental i Buenos Aires, yakira abafana ibihumbi 85.
Abakinnyi bafashije Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022 na bo batumiwe muri uwo mukino. Tapia avuga ko uzaba ari umunsi “utazibagirana”.
Argentine yategetswe gukina imikino yayo ibiri ikurikiraho yo mu rugo yakira 50% by’ubushobozi bwa stade, n’ubwo igihano cy’umukino umwe cyasubitswe. Ibi byatewe no kurenga ku mategeko ngengamyitwarire ya FIFA mu Gikombe cy’Isi.
Ni igihano cyaturutse ku myitwarire idakwiye y’ikipe ndetse n’indirimbo n’ibimenyetso by’ivangura byakozwe n’abafana bayo.
Nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego 2-1 muri ½ cy’Igikombe cy’Isi, abakinnyi benshi ba Argentine bazamuye icyapa cyavugaga ko Argentine ari yo nyir’Ibirwa bya Falkland, agace k’u Bwongereza kaba mu Majyepfo y’Inyanja ya Atlantique.
Kubera ko Argentine izakina imikino ya gicuti na Bolivia ku wa 30 Nzeri i Córdoba ndetse na Burkina Faso ku wa 3 Ukwakira i Buenos Aires, biteganyijwe ko icyo gihano kizaba cyarangiye mbere y’umukino wa Bénin.
Umukinnyi wo hagati wa Argentine, Leandro Paredes, na mugenzi we Nahuel Molina, ntibazagaragara muri iyo mikino kuko bahanishijwe gusiba imikino cumi n’irindwi, kubera uruhare bagize mu mirwano yabereye mu kibuga nyuma y’uko igihugu cyabo gitsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.



















































































































































































