Panorama Sports
Inama ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yashyize hanze itangazo rigaragaza ko mu Nama y’inteko rusange idasanzwe yateraniye muri Hoteli ya FERWAFA ku wa 01 Ukwakira 2026, hafashwe umwanzuro ko amatora ya Perezida wa FERWAFA uzasimbura Shema Ngoga Fabrice weguye kuri uwo mwanya azaba muri Mutarama 2027.
Inama yemeje ko Me Claudine Gasarabwe usanzwe ari Visi Perezida akomeza kuyobora FERWAFA ku mwanya wa Perezida w’agateganyo, kugeza igihe amatora ateganyijwe azabera.
Shema yeguye ku mwanya yari yatorewe nyuma y’amezi 13 gusa ayoboye, binyuze mu ibaruwa yanditse ku wa 29 Nzeri 2026, kandi icyemezo cye gihita gishyirwa mu bikorwa ako kanya.





















































































































































































