Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yanganyije na Kenya igitego 0-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026.
Uyu mukino wari ugamije guha umwanya abakinnyi batandukanye, cyane cyane abatarabonye umwanya uhagije mu mikino u Rwanda ruheruka gukina mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, aho Amavubi yitwaye neza imbere ya Liberia na Cape Verde.
Umutoza Stephen Constantine yari yahisemo gukoresha uburyo bwa 3-5-2, aho Hakizimana Adolphe yari mu izamu, imbere ye hakina Niyigena Clement, Darly Nganji na Imanishimwe Emmanuel.
Mu kibuga hagati hari Uwumukiza Obedi, Iradukunda Elie Tatou, Muhire Kevin, Samuel Gueu na Kwizera Jojea, mu gihe Biramahire Abeddy na Nshuti Innocent ari bo bari bashinzwe kuyobora ubusatirizi.
Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kutabona amahirwe menshi ku mpande zombi. Amavubi by’umwihariko yananiwe kurema uburyo bukomeye bwo gutsinda, mu gihe Kenya ari yo yagaragaje kuganza umukino mu bice bimwe na bimwe.
Ku munota wa 42, Kenya yabonye uburyo bukomeye ubwo Marvin Omondio yageragezaga gutera umupira ukomeye, ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe awukuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka nta gitego afite.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Constantine yakoze impinduka enye, ashyiramo Byiringiro Gilbert, Bizimana Djihad, Hakim Hamis na Joy-Lance Mickels, basimbura Uwumukiza Obedi, Muhire Kevin, Samuel Gueulette na Biramahire Abeddy.
Izi mpinduka zafashije Amavubi kongera imbaraga mu busatirizi no kugaruka mu mukino. Gusa ikibazo cyakomeje kuba ukubura uburyo bwo kurangiriza amahirwe yabonekaga. Muri ubwo buryo, Kwizera Jojea yahaye umupira Nshuti Innocent, ariko ishoti rye rirenga gato ku izamu.
Umutoza yakomeje gusimbuza abakinnyi mu minota yakurikiyeho, aho Leroy-Jacques Mickels, Mbonyumwami Taiba, Niyomugabo Claude na Niyongira Patience binjiye mu kibuga, mu gihe Kwizera Jojea, Nshuti Innocent, Iradukunda Elie Tatou na Hakizimana Adolphe basohotse.
Nubwo Amavubi yakomeje gushaka igitego mu minota ya nyuma, nta kipe yabashije kubona umupira ujya mu rushundura.
Umukino warangiye Amavubi anganyije na Kenya 0-0, mu mukino watanze amahirwe ku mutoza Stephen Constantine yo kureba ubushobozi bw’abakinnyi batandukanye mbere y’indi mikino y’ingenzi y’Amavubi.



















































































































































































