Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Amavubi y’abatarengeje 23 yatsinze Sudani 3-0 mu gushaka itike ya AFCON 2027

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, Amavubi U-23, yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 3-0 mu mukino ubanza.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, aho u Rwanda rwari mu rugo rugerageza gushyira igitutu kuri Sudani kuva mu minota ya mbere. Nubwo abashyitsi bagerageje gukina birwanaho, Amavubi yakomeje gushaka uburyo bwo kubona igitego.

Ku munota wa cyenda, u Rwanda rwabonye igitego cya mbere cy’umukino, gitsinzwe na Niyigena Abdoul nyuma yo guhabwa umupira na Muhoza Daniel kuri koroneri yari itewe neza.

Amavubi yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 33 abona uburyo bukomeye bwo kubona igitego cya kabiri. Sindi Paul Jesus yateye coup-franc nziza, ariko umupira ukubita ku ipoto mbere yo gusubira mu kibuga.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye n’igitego kimwe ku busa, nyuma y’uko rwari rwiganje mu gusatira ariko ntirubashe kongera kubona igitego.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Amavubi yakomeje aho yari yasoreje. Ku munota wa 47, Shingiro Honore yatsinze igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Muhoza Daniel ukinira Rayon Sports.

Sudani yagerageje kwishakamo ibisubizo, ariko u Rwanda rukomeza kugenzura umukino no gushaka igitego cyagombaga kurushaho kurwongerera icyizere.

Ku munota wa 78, Sindi Paul Jesus yatsinze igitego cya gatatu cy’u Rwanda. Sultan Bob ni we wamuhaye umupira mwiza, Sindi awukoresha neza, acenga umuzamu wa Sudani atsinda igitego cyatumye Amavubi agira ikinyuranyo cy’ibitego bitatu.

U Rwanda rwakomeje gushaka ibindi bitego. Ku munota wa 86, Muhoza Daniel yongeye kugira uruhare mu gikorwa cy’ubusatirizi, aho Sultan Bob yakiriye umupira hagati mu kibuga awugeza kuri Erirohe, na we awusubiza kuri Muhoza, ariko ishoti rye rirenga izamu ridakozweho n’umukinnyi.

Sudani na yo yabonye uburyo bwo gutsinda ku munota wa 88, ubwo Amir İbrahim yateraga ishoti rikomeye ariko umuzamu w’u Rwanda akarikoraho rikajya muri koroneri. Iyo koroneri nta musaruro yatanze kuko ba myugariro b’Amavubi bari bahagaze neza.

Mu minota y’inyongera, Sindi Paul Jesus yongeye kubona uburyo bwiza bwo gutsinda igitego cya kane. Ndayishimiye Didier ni we wamuhaye umupira, ariko ishoti rya Sindi rinyura hafi y’uruhande rw’izamu.

Umukino warangiye Amavubi U-23 y’u Rwanda yatsinze Sudani 3-0, intsinzi ibaha ikinyuranyo cy’ibitego bitatu mbere y’umukino wo kwishyura.

Ibitego by’u Rwanda byatsinzwe na Niyigena Abdoul ku munota wa 9, Shingiro Honore ku munota wa 47 na Sindi Paul Jesus ku munota wa 78.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities