Rene Anthere Rwanyange
ASA International (Rwanda) Plc yatangije Icyumweru cyahariwe Serivisi zishingiye ku Bakiriya 2026, cyitezweho kongera imbaraga mu guteza imbere serivisi z’imari zishingiye ku byo abakiriya bakeneye no gukomeza icyizere hagati y’ikigo n’abaturage gikoreramo.
Iki cyumweru cyatangijwe ku wa 5 Ukwakira 2026 ku ishami rya ASA International (Rwanda) Plc Kimironko, mu karere ka Gasabo, mu gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo, Salifou Christian, ari kumwe n’abagize ubuyobozi n’abakozi.
Mu gutangiza iki cyumweru, ubuyobozi bwa ASA International (Rwanda) Plc bwaganiriye n’abakiriya ndetse bunagira uruhare mu kubaha serivisi, mu rwego rwo kugaragaza ko umukiriya ari ku isonga mu mikorere y’ikigo.
Salifou Christian yavuze ko serivisi nziza ku bakiriya ari imwe mu nkingi z’imikorere y’ikigo, kuko ari zo zubaka kandi zigakomeza icyizere hagati y’ikigo n’abakiriya.
Agira ati “Abakiriya bacu ni bo shingiro rya byose dukora. Gutanga serivisi nziza ku bakiriya, ntibivuze gusa kuzuza ibyo bategereje; ni ukubaha icyizere baduha buri munsi no gukomeza kunoza uburyo tubakorera.”
Akomeza avuga ko kwita ku bakiriya bifitanye isano n’inshingano yo guteza imbere imari idaheza, cyane cyane mu gufasha abantu bafite imishinga mito n’abakeneye serivisi z’imari kugira ngo bateze imbere imibereho yabo.
Agira ati “Iyo dutanga serivisi z’imari zinoze kandi zigerwaho na benshi, ntituba dukorera abakiriya ku giti cyabo gusa; tuba dufasha ba rwiyemezamirimo, dukomeza imiryango kandi tugira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’ubukungu muri rusange.”
Muhawenimana Marie Claire, umukiriya wa ASA International (Rwanda) Plc, witabiriye igikorwa cyo gutangiza iki cyumweru ku ishami rya Kimironko. Avuga ko kwakirwa neza no kumvwa ari ingenzi mu mibanire hagati y’ikigo n’abakiriya.
Agira ati “Twishimiye ko twahawe agaciro kandi tukumvwa nk’abakiriya. Serivisi nziza iduha icyizere kandi ikatwereka ko umubano wacu na ASA International (Rwanda) Plc urenze gutanga serivisi z’imari gusa, kuko n’ibitekerezo n’ubunararibonye bwacu nk’abakiriya bifite agaciro.”
Ibikorwa byo kwizihiza iki cyumweru birakorerwa ku mashami ya ASA International (Rwanda) Plc no ku cyicaro gikuru, aho abakozi bashishikarizwa kurushaho kwegera abakiriya, kubaha, kubumva no kubaha serivisi zinoze kandi zihuse.
ASA International (Rwanda) Plc ivuga ko serivisi zishingiye ku bakiriya atari gahunda y’icyumweru kimwe, ahubwo ko ari inshingano ya buri munsi.
Mu rwego rwo korohereza abakiriya kubona serivisi, ikigo gitanga Konti zisanzwe, Konti zo kuzigama, Inguzanyo nto, Inguzanyo zigenewe imishinga mito n’iciriritse ndetse n’Inguzanyo zo kugura moto zikoresha amashanyarazi.
Abakiriya bashobora kandi gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga bifashishije telefoni ngendanwa, USSD kuri *576#, cyangwa bagahamagara umurongo utishyuzwa wa 5002.
Serivisi zo kubitsa amafaranga zatangijwe ku mashami ya Kimironko na Kicukiro, zikaba ziteganyijwe kwagurirwa no ku yandi mashami kugira ngo abakiriya benshi babone uburyo bwizewe bwo kwizigamira.
ASA International (Rwanda) Plc ni ikigo cy’imari iciriritse cyemerewe kwakira amafaranga abitswa, gifite uruhushya rwa Banki Nkuru y’u Rwanda. Cyashinzwe mu 2014, gitangira ibikorwa mu 2016.
Kugeza ubu, ikigo gikoresha amashami 37 mu gihugu, akorera abakiriya bagera ku 22,000. Abagore bagize 70% by’abakiriya bacyo, mu gihe ikigo cyibanda cyane ku baturage bafite amikoro make n’abataragerwaho bihagije na serivisi z’imari.
ASA International (Rwanda) Plc ni ishami rya ASA International, ikigo mpuzamahanga cy’imari iciriritse gikora mu bihugu 13 byo muri Afurika na Aziya. Kugeza ku wa 30 Kamena 2026, iki kigo cyari gifite amashami arenga 2,100 n’abakiriya bagera kuri miliyoni 2.7 hirya no hino ku isi.



















































































































































































