Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucukuzi

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro basabwe gukaza umutekano mu muhindo

Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) rwahaye abacukuzi b’amabuye y’agaciro amabwiriza mashya agamije gukumira impanuka zishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe muri iki gihe cy’umuhindo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, RMB yasabye abafite impushya zo gukora ubucukuzi kongera ubugenzuzi no gushyira imbere umutekano w’abakozi, cyane cyane mu birombe bishobora kwibasirwa n’amazi menshi n’isuri.

Kimwe mu by’ingenzi byasabwe ni uko buri ndani igomba kuba ifite isakaro, kugira ngo amazi y’imvura atinjira mu kirombe. Uretse ibyo, ahacukurwa hagomba kugira nibura inzira ebyiri zo gusohokamo mu gihe habaye ikibazo.

RMB yavuze ko ndani zidafite inzira ebyiri zo gusohokamo zitagomba gukorerwamo mu gihe cy’imvura nyinshi, mu rwego rwo kugabanya ibyago ku buzima bw’abacukuzi.

Ubugenzuzi bwa buri munsi burakazwa

RMB yasabye kandi ko mbere y’uko ibikorwa by’ubucukuzi bitangira buri munsi, umutekinisiye ushinzwe ibikorwa abanza gusuzuma umutekano w’ahantu abakozi bagiye gukorera.

Ibyavuye muri ubwo bugenzuzi bigomba kwandikwa muri raporo ya buri munsi ikabikwa ku biro bya sosiyete cyangwa koperative, kugira ngo izo nyandiko zishobore gukoreshwa mu gihe bibaye ngombwa.

Ubuyobozi bw’uru rwego kandi bwibukije abacukuzi ko imvura nyinshi ishobora guteza isuri n’ihindagurika ry’ubutaka, bityo bakaba bagomba guhora bagenzura ahantu amazi ashobora kwinjirira mu ndani ndetse n’ahantu hashobora gutuma ubutaka butenguka.

Ibikoresho by’ubwirinzi ni itegeko

RMB yongeye kwibutsa abakora ubucukuzi ko umutekano utarangirira ku miterere y’ibirombe gusa.

Abakozi bose basabwe gukoresha ibikoresho byabugenewe bibarinda impanuka (Personal Protective Equipment – PPE) igihe cyose bari mu kazi.

Aho bitarashyirwa, RMB yasabye kandi ko hashyirwaho itsinda ry’abashinzwe ubutabazi (rescue team) rishobora gutabara vuba igihe habaye impanuka cyangwa undi mutekano muke.

Imvura nyinshi ishobora kongera ibyago mu birombe

Izi mpanuro zatanzwe mu gihe Metero Rwanda iteganya imvura nyinshi, RMB ikavuga ko abacukuzi bagomba kuyiteganyiriza mbere kugira ngo birinde impanuka zaterwa n’amazi, isuri cyangwa gutenguka kw’ubutaka.

Ubuyobozi kandi bwashimangiye ko hagomba gukazwa ingamba zo kurwanya ubucukuzi butemewe, kuko ibikorwa bikorerwa ahatagenzuwe bishobora kongera ibyago by’impanuka no gutuma gutabara ababa mu kaga bigorana.

Muri rusange, RMB irasaba amasosiyete na koperative zikora ubucukuzi kudategereza ko impanuka iba kugira ngo hafatwe ingamba, ahubwo umutekano ukaba igice cy’ibikorwa bya buri munsi, cyane cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities