Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucukuzi

Hashyizwe hanze igitabo nyobozi ku bice byavumbuwemo amabuye y’agaciro mu Rwanda

Panorama

Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) cyamuritse igitabo cyiswe “Pitchbook”, kigaragaza ibice byavumbuwemo umutungo kamere w’amabuye y’agaciro mu Rwanda, kinahamagarira abashoramari babishoboye guhatanira kuhabyaza umusaruro.

Nk’uko tubikesha RBA, igitabo cya Pitchbook kigaragaramo amakuru yihariye ku bashoramari banini bifuza gushora imari no kubyaza umusaruro ubwo bukungu bwihishe mu nda y’Isi hirya no hino mu gihugu.

Hakubiyemo amakarita n’imiterere by’ubutaka, ubusesenguzi bushingiye ku buhehere, imbaraga za manyetiki, uburemere bw’ubutaka n’umwihariko wa buri hamwe yaba mu mutungo kamere n’amabuye y’agaciro adakunze kuboneka hose.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutunganya no kugenzura Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RMB, Nsengumuremyi Donat, atangaza ko bashyize hanze iki gitabo, kuko bifite inyungu bagitegerejemo.

Iki gitabo cyashyizwe ahagaragara mu gihe cyiza kandi abashoramari bari bagikeneye nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacukuzi n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda (RMA), Kagenga Innocent.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhindura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umusaruro woherezwa mu mahanga ukiyongera kurushaho nkuko biherutse kugarukwaho na Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ibice by’igihugu bigera ku 10, nibyo byashyizwe ahagarara muri iki gitabo “Pitchbook”, giha amahirwe abashoramari bujuje ibisabwa gupiganwa, bakegukana ibyo birombe.

Ni igitabo kigaragaza ubushakashatsi bw’ibanze mu kugaragaza ahantu hari amabuye y’agaciro asanzwe ari mu gihugu cyane cyane nka Gasegereti, Coltan na Wolufuramu.

Ibi byose bigamije kuzana ishoramari rikwiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kongera umusaruro uturukamo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities