Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo kwinjiza, gukwirakwiza no gucuruza ubwoko 52 bw’ibinyobwa bisembuye, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.
Icyemezo cyatangajwe ku wa 5 Kanama 2026, gisaba abatumiza, abakwirakwiza, abacuruzi ndetse n’abaguzi guhita bahagarika ibikorwa byose bifitanye isano n’ibi binyobwa kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.
Rwanda FDA yasobanuye ko iki cyemezo gishingiye ku nshingano ihabwa n’itegeko No. 003/2018 ryo ku wa 9 Gashyantare 2018, riyiha ububasha bwo kugenzura ubuziranenge n’umutekano w’ibiribwa n’ibinyobwa bikoreshwa mu Rwanda.
Mu mabwiriza yashyizwe ahagaragara, abatumiza ibyo binyobwa basabwe guhita batangiza igikorwa cyo kubikusanya aho biri hose ku isoko. Ababikwirakwiza na bo bategetswe kubigaruza ku bacuruzi n’ahandi byagejejwe mbere yo kubisubiza ku babitumije.
Byongeye kandi, abatumiza bahawe igihe kingana n’iminsi itatu y’akazi kugira ngo babe bamaze gushyikiriza Rwanda FDA raporo igaragaza uko igikorwa cyo kubikusanya cyagenze.
Abacuruzi basabwe guhita bahagarika kubigurisha, mu gihe abaturage bagiriwe inama yo kutongera kubikoresha kugeza igihe uru rwego ruzatangariza andi mabwiriza.
Rwanda FDA yanategetse ko amatangazo yose yamamazaga ibi binyobwa ahita akurwaho, inibutsa ko uzarenga kuri aya mabwiriza azahanwa hakurikijwe amategeko.
Mu binyobwa byahagaritswe harimo Karibu Gin, Dyno Premium Whisky, Yello Designer Whisky, Zoya Premium Gin, Kabana Coconut Rum, Black General Premium Whisky, Bazooka Strong Whisky, Magic Moments Chocolate Vodka, Kenya King, Gilbeys Gin, Safari Gin, Konyagi, Diamond Rock Gin, Campfire Gin, Bond 7 Whisky, X5 Gin, X5 Whisky, Jonney’s Gin, Club 5 Gin, Tembo Liqueur, Gilbeys’ Flavored Gin, V&A Imp Cr Lqr, ndetse n’ubundi bwoko buri kuri urwo rutonde.
Ibi binyobwa bituruka mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, u Buhinde, Kenya, Tanzania, Uganda na Pologne, aho amakuru agaragaza ko umubare munini wabyo ukomoka mu Buhinde, bugakurikirwa na Tanzania na Uganda.
Mu mabwiriza yashyizweho harimo ko, “Abatumiza bagomba gukusanya ibyo binyobwa biri hirya no hino mu gihugu. Ababikwirakwiza bagomba kubigaruza ku bacuruzi no ku babiguze. Abacuruzi bagomba guhagarika kubigurisha ako kanya. Abaturage bagirwa inama yo kutabinywa. Raporo y’igikorwa cyo kubikusanya igomba gushyikirizwa Rwanda FDA mu minsi itatu y’akazi. Amatangazo n’ubundi buryo bwose bwo kubyamamaza bigomba guhita bihagarikwa.”
Rwanda FDA yavuze kandi ko uru rutonde rushobora kwagurwa mu gihe iperereza n’ibikorwa byo kugenzura bikomeje.
Iki kigo cyasoje gisaba abafatanyabikorwa bose kubahiriza aya mabwiriza, gishimangira ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kurengera ubuzima rusange mu gihe ibikorwa byo kugenzura no kubahiriza amategeko bikomeje.



























































































































































































