Mu gihe manda y’inzego z’ibanze ya 2021–2026 iri hafi kurangira, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko mu myaka itanu yamaze mu buyobozi hari imyitwarire y’abayobozi n’abakozi yabonye ishobora kubangamira iterambere ry’igihugu, bityo abazabasimbura bakwiye kuyirinda.
Nyamagabe iri mu turere twagaragaje umusaruro mwiza mu mihigo y’imyaka itanu ishize, aho mu 2023/24 yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 78,6%. Icyakora, Uwamariya yavuze ko ibyagezweho bidakwiye gutuma ubuyobozi burara, ashimangira ko iterambere rirambye rishingira ku muturage ushoboye ndetse n’imikoranire hagati y’abaturage n’ubuyobozi.
Ati: “Twakora byinshi byiza ariko tudafite umuturage wubakitse byose byasenyuka mu isegonda rimwe. Iki kintu ndagira ngo nkigarukeho kuko umuturage wubatse ntabwo yakubakwa gusa n’abayobozi, abajyanama ahubwo bisaba ko twubakana twese.”
Yongeyeho ati: “Hari icyo umuturage yakubaka ku giti cye, hari icyo ubuyobozi bwamwubakaho hari n’icyo umuturage yakubakaho umuyobozi. Birasaba rero ko aha haba ubufatanye tukubaka umuturage ushoboye kandi ushobotse.”
Visi Meya Uwamariya kandi yashimye gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko abayobozi bakwiye kujya bafata ingamba hakiri kare ku bibazo bishobora kugira ingaruka ku baturage no ku gihugu.
Ati: “Gahunda ya tunywe less yakurikiwe no guca izi nzoga ni ikintu twishimira. Hari n’ibindi byajya bigenda bivuka abantu bakaba babirebera bikazasenya bino byose twagezeho. Kino rero bajyanama bayobozi turi kumwe, ni ikintu twagombye kuba natwe twishinja. Umukuru w’Igihugu yakibonye ariko natwe burya hari ukuntu tukibona tukakinyereraho ukajya ugira ngo ahari ntacyo gitwaye ariko ikigaragara ni uko ikintu cyose kigize icyo gitwaye twakabaye tugifatirana hakiri kare tukacyamagana, tukakirwanya kuko tuba tubona ejo, ejobundi cyasenya igihugu cyacu.”
Mu byo yavuze ko yabonye mu myaka itanu harimo ubunebwe, ubusinzi, ubujura, ubusambanyi, gukorera ku jisho, kurangara, kwikanyiza, icyenewabo, amabwire, kubeshya, gutekinika, kudashirika ubute, amatiku, munyumvishirize, kutagira inama no kutazigirwa, kurebera, kudakoza ibirenge hasi, kutanoza, kudategura, gutinya ibishya, gutinya ikoranabuhanga, kudafata imyanzuro no gutinya kubazwa inshingano.
Ati “Mu myaka itanu ndi inararibonye, hari icyo nabonye, icyo rero nabonye ni cyo ngiye kuvuga. Nubwo bwose twageze kuri ibi twishimira, ariko hari n’ibindi by’umwihariko nabonye yaba mu baturage, yaba mu buyobozi ubona ubunebwe, reka abaturage bo mbashyire ku ruhande. Dufite abayobozi turi abanebwe, iyo mvuze abayobozi n’abakozi baba barimo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Yasoje asaba abayobozi bazakomeza inshingano ko bakwiye gukumira izi ngeso no guteza imbere ubufatanye, kuko kutagira ubumwe n’imikoranire hagati y’abayobozi n’abaturage bishobora gutesha agaciro ibyagezweho.
Agira ati: “Ubunebwe ni ikintu ushobora kubona mu bantu, ubusinzi ni ikintu ushobora kubona mu bantu, ubujura ni ikintu watubonana, ubusambanyi wabubona, gukorera ku jisho wabibona, kurangara wabibona, kurangarana wabibona, kwikanyiza wabibona, icyenewabo wabibona, amabwire wabibona, kubeshya, gutekinika wabibona, kudashirika ubute wabibona, amatiku wabibona, munyumvishirize wayibona, kutajya inama wabibona, kutagirwa inama wabibona, kureberera wabibona, kudakoza ibirenge hasi wabibona, kutanoza wabibona, kudategura wabibona, gutinya ibishya wabibona,
Akomeza agira ati: “Gutinya ikoranabuhanga wabibona, kudafata umwanzuro wabibona, gutinya kubazwa inshingano wabibona, ibyo byose nubwo turi abayobozi ushobora gusanga ibi bintu bitubera imungu za hato na hato. Rero abazadukorera mu ngata ibi byose mvuze n’ibindi ntavuze mujye muharanira ko bitakataza cyangwa se ngo bikomeze kwandiza iterambere ry’igihugu.”




















































































































































































