Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Ingamba z’ubwirinzi zizakomeza guhinduka hakurikijwe uko ibibazo by’umutekano bihagaze – Brig Gen Karuretwa

Brig. Gen yagaragaje ko bigoye gukuraho ubwirinzi hagati y'u Rwanda na RDC

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko igihugu kidateganya gukuraho ingamba z’ubwirinzi cyashyizeho, ahubwo ko zikomeza kuvugururwa bitewe n’imiterere y’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka.

Ibi yabigarutseho mu gihe hakomeje kubaho ibiganiro ku mutekano wo mu karere, ndetse hakaba hari n’amajwi asaba u Rwanda gukuraho ingamba rwashyize ku mupaka uhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hashingiwe ku masezerano y’amahoro yasinywe hagati y’impande zombi.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Brig Gen Karuretwa yasobanuye ko amateka y’intambara y’Abacengezi yigishije u Rwanda ko gutegereza umwanzi ngo abe ari bwo utekereza uko umwitwaraho bishobora guteza ingaruka zikomeye ku mutekano w’abaturage.

Yagize ati: “Navuze ku ntambara z’Abacengezi. Ibintu byo gutegereza umwanzi, ibikorwa bye bikadusanga mu mipaka, ku butaka bw’u Rwanda, twarabibonye, tuzi aho byatugejeje. Ntabwo turi abanyeshuri babi cyane, iyo turebye uko byagenze mu bihe by’Abacengezi, hari ibyemezo byafashwe bijyanye n’ukuntu ingamba z’ubwirinzi zigomba kumera kugira ngo abaturage bakomeze kubaho neza, ntibagerweho n’ibibazo bituruka muri RDC.”

Yasobanuye ko buri gihugu kigira uburyo bwacyo bwo kwirinda ibishobora kugihungabanyiriza umutekano, bityo n’ingamba z’ubwirinzi zikaba zidahora zisa, ahubwo zigahindurwa bitewe n’imiterere y’ibibazo igihugu gihanganye na byo.

Brig Gen Karuretwa yibukije ko no mu myaka yashize u Rwanda na RDC byigeze gukorana ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ariko ashimangira ko uko ibihe bihinduka ari na ko ingamba zo kwirinda zihinduka.

Yagize ati: “Ariko iyo ugize ikibazo nk’icyo dufite ubu, aho Perezida wa RDC yiyemeza gukorana ahubwo n’abanzi bacu kugira ngo adutere ibibazo biturutse muri RDC, ingamba z’ubwirinzi ntabwo zivaho, zirahinduka.”

Yongeye gushimangira ko umutwe wa FDLR ugikomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda, avuga ko ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko ibikorwa byawo bitigeze bihagarara.

Yagize ati: “Kuvuga ngo abo tugomba kureba ni abambutse muri icyo gihe ni ukwirengagiza. Sinzi niba ari ubucucu cyangwa se niba ari ukwigiza nkana. Kuba Congo yabivuga, birumvikana, bakorana na bo, bagira ngo bitagaragara cyane ariko abababaje ni ababiha amatwi. Amashuri yabo ari za Walikale, ahitwa Pinga ni ibintu bizwi. Ikibazo cya FDLR ntabwo cyagabanyutse ahubwo cyariyongereye.”

Brig Gen Karuretwa yavuze kandi ko u Rwanda rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe impamvu zatumye zishyirwaho zigihari, agaragaza ko umutekano w’abaturage ari wo uza imbere y’ibindi byose.

Yagize ati: “Usubije amaso inyuma, ntabwo nibaza ko hari igihe hatabaye igitutu ku Rwanda…Ingamba z’ubwirinzi zizagumaho, zizagenda zihinduka bijyanye n’uko ikibazo kimeze, niba dusubiye mu bikorwa bihuriweho nk’ibyabaye kera ubwo ni byiza cyane ariko kuvuga ko twavanaho ingamba z’ubwirinzi, ntabwo turi abiyahuzi.”

Brig Gen Karuretwa ari mu bagize komite ihuriweho n’u Rwanda, RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’umutekano. Yavuze ko mu biganiro byose byabaye, u Rwanda rwakomeje gushimangira ko ibyemezo bifatwa bigomba gushingira ku mutekano warwo aho gukurikiza igitutu icyo ari cyo cyose.

Brig. Gen yagaragaje ko bigoye gukuraho ubwirinzi hagati y’u Rwanda na RDC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities