Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Perezida Emmanuel Macro ntakozwa ibyo gufatira u Rwanda ibihano – Africa Forwad Summit

Perezida Emmanuel Macron mu kiganiro yagiranye na France 24, TV5 Monde, RFI ubwo yari yitabiriye inama ya African Forward Summit i Nairobi muri Kenya

Hashize umunsi  I Nairobi muri Kenya habera inama y’iminsi 2 ya Africa Forward Summit 2026, yari igamije  gushimangira ubufatanye bushya hagati ya Afurika n’u Bufaransa, hibandwa ku bukungu, ishoramari, ikoranabuhanga n’amahoro, aho kuba umubano ushingiye gusa kuri dipolomasi ya kera.

‎Mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo yabazwaga ku birebana n’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mpamvu u Bufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bitarafatira ibihano u Rwanda kandi impuguke za Loni zemeza ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ikindi kandi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zarafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bazo. Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko icyo bashyize imbere ari  gukomeza ibiganiro hagati y’impande zose bireba.

‎Ati: “Twe dushyigikiye  gukomeza ibiganiro hagati y’impande zose bireba, nk’umurongo woroshye kandi usobanutse. Tugomba kubahiriza ubusugire n’ubwigenge bwa RDC, bityo ingabo zose ziri ku butaka bwa Congo zikahava. Kandi si iz’u Rwanda gusa zihari.
‎‎Icya kabiri ni ugusubukura ibiganiro bya politiki hagati ya Leta ya Congo na M23, ibiganiro byari biyobowe na Angola.
‎ndetse no kongera kugenzura ibice byo mu burasirazuba bw’igihugu, harimo no gukemura ikibazo cya FDLR.

Akomeza agira ati: “‎Ni yo mpamvu nizera ko icy’ingenzi muri iki gihe ari ugusubukura ibiganiro bifatika. Aribyo tugishishikariza aba Perezida bombi. Tugomba kandi kongera guhuza abahuza bose kugira ngo habeho umushinga uhuriweho ushingiye kuri izi ngingo enye.”

‎Perezida Macron kandi avuga ko gufatira u Rwanda ibihano ntacyo bishobora kugeraho, ahubwo ko ibiganiro ariyo nzira ya nyayo yo guhosha aya makimbirane ku mpande zombi bireba.

‎Yagize ati: “Ntekereza ko niba abantu bose bihutiye gushyira u Rwanda ku ruhande nk’uko Amerika yabikoze, bizagorana kumvisha u Rwanda kugira politiki y’ubufatanye. ‎Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi kandi, bikwiye no guhuza Uganda, u Burundi n’ibindi bihugu byo mu karere. Njye icyo nshyize imbere n’ibiganiro byubaka kandi byubaha buri ruhande.”

Ubwo yari mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, ‎Perezida Paul Kagame yagarutse kuri ibi bihano biherutse gufatirwa abasikare bakuru mu ngabo z’igihugu RDF, aho yavuze ko nta bihano ibyari byose bishobora kuzitesha agaciro.

‎Ikibazo k’ibi bihano kandi gifitanye isano n’intambara imaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo, aho aba basirikare bashinjwa kugira uruhare mu gufasha umutwe wa AFC/M23 mu bikorwa byayo, aho amahanga ahera asaba u Rwanda gukuraho ubwirinzi rwashizeho. Perezida Kagame akavuga ko batapfa kurebera gutyo gusa mu gihe hari igishaka guhungabanya umutekano warwo, aho yakoresheje urugero rw’umuhinzi.

‎Iyi nama ya Africa Forward Summit 2026 ikaba yarahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika basaga 30, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, abayobozi b’ibigo by’imari mpuzamahanga, abashoramari, urubyiruko n’abahagarariye sosiyete sivile.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities