Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka ziterwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko ibikorwa byo gufunga utubari twakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko byatanze umusaruro, aho bigaragazwa ko ibyaha bifitanye isano n’ubusinzi byagabanutse ku rugero rugaragara.
Ubuyobozi bw’akarere busobanura ko mu gihe cy’umwaka umwe hafunzwe utubari 3,400, cyane cyane utwacuruzaga inzoga zitujuje ubuziranenge cyangwa dukorera mu buryo butemewe. Bugaragaza ko izo ngamba zagize uruhare mu kugabanya ibyaha hafi ya 65%, ndetse no kugabanya ubusinzi bukabije bwari bumaze gufata intera.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Regis Mudaheranwa, yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba ryagize uruhare mu kuzamura umutekano w’abaturage no kugabanya ibibazo byaterwaga no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Mu karere ka Gasabo umwaka umwe dufunze utubari 3400 kandi dufite Post se Sante zaba iza Leta n’izigenga bitagera kuri 320.Urumva hafi 1/10 cya service z’abaturage bakeneye byari utubari ariko twaradufunze kandi ibyaha byagabanyutseho hafi 65% kuva dutangiye kugabanya ibibazo by’ubusinzi bukabije.”
Mu gihe Akarere ka Gasabo kagaragaza umusaruro w’izo ngamba, na Minisiteri y’Ubuzima ikomeza kugaragaza uburemere bw’ingaruka z’inzoga zitujuje ubuziranenge ku buzima bw’abaturage. Imibare yayo igaragaza ko mu mezi atandatu ashize abantu 50 bahitanywe n’izi nzoga, abandi 100 bahuma burundu, mu gihe abana 20 bari kuvurirwa ku byuma biyungurura amaraso bazize izo ngaruka.
Iyo mibare kandi igaragaza ko abantu bagera ku 11,000 bamaze kuba imbata z’inzoga, naho abarenga 500 bakaba baritabaje serivisi z’ubuvuzi kubera indwara n’ibibazo bifitanye isano no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Inzego za Leta zikomeje gukangurira abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge no gutanga amakuru ku bazikora cyangwa abazicuruza, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza gukaza ingamba zo kurwanya ibyaha bifitanye isano n’ubusinzi. Izi ngamba zinajyana no gufunga inganda zikoraga izi nzoga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kwambura ibyangombwa ababaga bazikora, hagamijwe kurushaho kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.

Nyuma yo gufunga utubari 3400 ibyaha bituruka ku businzi byagabanyutse hafi 65%


























































































































































































