Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko abashoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagiye kurushaho gusabwa gutanga ingwate ijyanye n’agaciro k’umushinga, izafasha mu gusubiranya ubutaka no gusiba ibinogo n’ibisimu bisigara nyuma y’ubucukuzi. Kugeza ubu, ingwate iteganywa ni 2% by’agaciro k’umushinga, aho umushinga wa miliyari imwe y’amafaranga uhabwa ingwate ya miliyoni 20 Frw.
Izi ngamba zije mu gihe hakigaragara ibyuho mu kubahiriza ibisabwa mu kurengera ibidukikije mu bucukuzi. Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda (TI-Rwanda) bwakorewe mu turere 10, bugaragaza icyuho cya 39.1% mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’uturere zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, aho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwagaragajwemo icyuho cya 29%.
Apollinaire Mupiganyi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, avuga ko hari abacukuzi basiga ibinogo bidafunzwe, bigateza ibibazo ku bidukikije no ku baturage.
Mupiganyi agira ati “Imyumvire y’abayobozi bakozweho ubushakashatsi, n’iy’abashyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, iracyari hasi cyangwa na bamwe banabikora ku buryo batabifiteho ubumenyi.”
Akomeza agira ati “Twakwishimira ko muri utwo turere 10 twakozemo, hari izo gahunda zigerageza guhangana n’imihindagurikire y’ikirere gusa hakaba intege nke cyane mu cyiciro cy’amabuye y’agaciro, tuhasanga icyuho kinini cyane, aho ba rwiyemezamirimo batita ku ngamba no ku mabwiriza y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, no kwita ku buzima bw’abaturage.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ikirere muri Minisiteri y’Ibidukikije, Thadée Twagirimana, atangaza ko ingwate igomba kuba ihari kandi ikagaragara mbere y’uko ubucukuzi butangira, kugira ngo izakoreshwe mu gusubiranya ahangijwe.
Agira ati “Twifuza ko ingwate igomba kuba igaragaragara, ku muntu ugiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’uburyo bwo kuhasubiranya, nyuma yo gucukura amabuye y’agaciro, hakoreshejwe ya ngwate yatanze cyangwa hanakoreshejwe n’ubundi buryo rwiyemezamirimo cyangwa nyir’umushinga akoresha ku buryo asubiranya hahandi hangiritse.”
Akomeza agira ati “Iyo ni gahunda twagerageje gushyira mu itegeko ariko hakabaho no kubara ibigomba gukoreshwa mu gusubiranya hahantu. Ingwate biterwa n’umushinga uko ungana. Ubundi tugena iya 2%. Niba ufite umushinga wa miliyari, ukuramo 2% akaba ingwate.”
Itegeko No 072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye riteganya ko ubucukuzi bukorwa n’uwahawe uruhushya, kandi umukoresha agomba gusiba imyobo n’ibisimu byatewe n’ibikorwa bye cyangwa akashyiraho uburyo bwo kuhacungira umutekano.
Icyakora, ikibazo kiracyagaragara kuko RMB ibarura ibyobo n’ibisimu birenga 990 byasizwe n’abacukuzi batabisibye, bimwe muri byo bikaba bimaze igihe kirekire. Ibi bituma ingwate iteganyijwe ifatwa nk’uburyo bwo kongera kubazwa inshingano abashoramari no kugabanya ingaruka z’ubucukuzi ku bidukikije n’umutekano w’abaturage.


















































































































































































