Mu buzima busanzwe hari byinshi abantu bakora, cyane cyane ibimenyetso, ariko batazi icyo bisobanuye. Ibyo biza kenshi iyo abantu bafitanye ubucuti bukomeye, baba bari kumwe, cyangwa bategeranye ariko bikaba bisobanuye byinshi. Twifashishije inyandiko zinyuranye maze tubakusanyiriza bimwe mu byo ushobora kuba ukora ku mukunzi wawe ariko utazi icyo bivuga. Namwe mushobora kudusangiza uko mubitekereza cyangwa mubizi mukoresheje e-mail: panoramarw@gmail.com
- Kureba cyane mu maso: Ndagukunda n’ubuzima bwange bwose
- Guhuza indimi: Ndagukunda kugeza gupfa
- Kumwereka Ururimi: Nkurikira ndagushaka
- Kugusoma mu gahanga: Ndakwemera
- Kugusoma inyuma y’ikiganza: Ndakwemera kandi tuzahorana
- Kugusoma ugutwi: Ndi muri wowe
- Gusoma ku itama: Ndagusuhuzanya urukumbuzi, ngiye nkigukumbuye; ubyumve ko ngukunda
- Guhana ururimi: Ngufitiye urukundo rw’igishyuhirane
- Gusoma mu jisho: Urukundo rutajegajega
- Guhuza iminwa: Dufite urukundo rutajegajega, rusobetse
- Kumukanda intoki: Ndagukunda ariko nabuze uko mbikubwira.
- Kumufata mu mutwe: Nguhaye umutima wange wose
- Gushyira ikiganza mu gituza: Nguhaye umutima wange wose
- Kumusuhuza ukamufata mu nda: Ndakwihaye
- Gusambaguza umusatsi: Ndagukunda ariko ufite abandi
- Gutereka amaso: Byose ndabyemeye kandi birashoboka
- Gukubita agashyi buhoro: Impuhwe n’urukundo bitaryarya
- Gufata ku itako: Ndagukunda kugera gupfa
- Kumushima mu kiganza: Ndashaka ko turyamana
- Kumurambika ikiganza mu gituza: Uri ishema ryanjye
- Kumurambika umutwe mu gituza: Uri ubuzima bwanjye
- Guhana cadeaux/gifts: Uzahore unyibuka
- Guhana indabo: Nifuza kubana nawe
- Guhana amafoto: Nifuza guhorana nawe
Byakusanyijwe na Munezero Jeanne d’Arc
Nizeyimana donath
October 16, 2020 at 06:43
Xwa to muzambwire ibyo umunsi yakora ngo amenyèeko uwakunda nae amukunda