Nyuma y’aho Minisiteri ya siporo itangaje ko nta bikorwa bya siporo byemewe kugeza muri Nzeri 2020 kubera icyorezo cya Koronavirusi, ibikorwa by’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare bizakorwa mu mezi ane gusa, mu gihe byamaraga umunani.
Murenzi Abdallah, Perezida w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ubwo ibikorwa bya Siporo bizaba byasubukuwe, ibyagombaga gukorwa mu mezi umunani bitazarenza ane gusa.
Ubwo ibikorwa byinshi byahagararaga mu Rwanda kubera COVID-19 hari hashize ibyumweru bibiri, Tour du Rwanda 2020 isojwe yegukanywe n’Umunya Eritrea Tesfatsion Natnael.
Murenzi Abdallah, yagize ati “Ubusanzwe umwaka w’imikino utangira muri Mutarama hategurwa Tour du Rwanda, iyo yarabaye. Kuri twe navuga ko tuzakomereza kuri Rwanda Cycling Cup muri Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza uyu mwaka”.
Rwanda Cycling Cup ni amasiganwa abera mu Rwanda ahuza amakipe yemewe na FERWACY yatangiye gukinwa mu 2015 ubwo yatwarwaga na Nsengimana Jean Bosco wanatwaye Tour du Rwanda 2015, mu 2019 hakinwe amasiganwa umunani yegukanwa na Uhiriwe Byiza Renus.

Murenzi Abdallah, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY)
Yakomeje agira ati “Navuga ko ibikorwa byacu byinshi twabikoraga mu mezi umunani, turashaka kubikora mu mezi ane. Urebye twakoraga isiganwa rimwe mu kwezi ariko ubu tuzajya dukora amasiganwa abiri”.
Yavuze kandi ko amarushanwa mpuzamahanga azitabirwa uyu mwaka ari make cyane, kuko andi yasubitswe. Azitabirwa arimo ‘Chantal Biya’ izaba mu kwezi k’Ukwakira 2020 muri Cameroun na Shampiyona y’Isi izaba muri Nzeri 2020 mu Busuwisi, mu gihe ariko u Rwanda ruzabona itike yo kuyikina.
Kugeza ubu amarushanwa ataritabiriwe cyangwa atazitabirwa uyu mwaka kubera COVID-19, arimo Shampiyona y’Afurika yari kuba muri Werurwe mu birwa bya Mauritius, Benediction Ignite yari kwitabira Tour de Limpopo muri Gicurasi yari kubera muri Afurika y’Epfo, muri Kamena Tour du Cameroun naho muri Nyakanga hari imikino olempike yari kubera i Tokyo mu Buyapani.
Rwanyange Rene Anthere
