Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko imyitwarire ibangamira umutekano n’imyigire mu mashuri igiye guhangwa bikomeye, by’umwihariko ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge, ndetse n’urugomo.
Minisitiri Nsengimana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio 10, ubwo yasobanuraga impinduka ziteganyijwe mu burezi n’ibibazo abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje nk’ibibangamira ireme ry’uburezi.
Yavuze ko ikibazo cy’imyitwarire mibi, kizwi nka discipline, kiri mu byagarutsweho cyane n’abayobozi b’amashuri, kuko gishobora kugira ingaruka ku mutekano no ku myigire y’abanyeshuri.
Ati: “Ishuri dushaka ko riba ari ahantu abanyeshuri baza bakiga. Ishuri rigomba kuba ari ahantu umuntu ashobora kuza akicara akumva atekanye, akumva ashobora kwiga kandi akaniga.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko kugira ngo ishuri rigere ku ntego yaryo, hagomba kubaho umutekano n’imyitwarire itabangamira amasomo.
Mu ngamba nshya, inzoga n’ibiyobyabwenge ntibizemererwa mu bigo by’amashuri. Ibi bizareba abanyeshuri, abarimu, abayobozi b’ibigo ndetse n’abandi bakozi bose bakorera mu mashuri.
Ati: “Inzoga ntugomba kuyinywa, ntugomba kuyihererekanya ku ishuri kandi ibyo bizakurikizwa. Ari umunyeshuri, ari umwarimu, ari umuyobozi w’ikigo, ari umukozi wese ukora ku kigo, atagomba kuza ku ishuri yanyweye inzoga, atazana ku ishuri inzoga, adatanga inzoga ku ishuri.”
Yongeyeho ko n’ikorwa ryo gucuruza cyangwa gutanga ibiyobyabwenge mu ishuri rizafatwa nk’imyitwarire ikomeye kandi idakwiye kubaho mu bigo by’amashuri.
Ku bijyanye n’ibihano, Minisitiri yavuze ko bizaba bikomeye ku bantu bazagaragara muri ibyo bikorwa. Gukoresha cyangwa gukwirakwiza inzoga n’ibiyobyabwenge ku ishuri bishobora gutuma uwabikoze yirukanwa burundu.
Yanavuze ko urugomo na rwo rutazihanganirwa, harimo kurwana, gukomeretsa abandi ndetse no gukubita umwarimu.
Ati: “Ibihano byabyo bizaba bikaze kuko inzoga n’ibiyobyabwenge ku mashuri ni ukwirukanwa burundu. Kimwe no kurwana, gukomeretsa no gukubita mwarimu na byo ni ukwirukanwa.”
Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko izi ngamba zitagamije guhana abanyeshuri gusa, ahubwo zigamije kurinda ishuri kuba ahantu harangwa n’umutekano, bityo abanyeshuri bakabona umwanya wo kwiga neza.
Ku banyeshuri bafite ibibazo byo gukoresha inzoga, ibiyobyabwenge cyangwa indi myitwarire ikeneye ubufasha, yavuze ko bazajya bafashwa aho kubareka ngo bakomeze guhungabanya abandi.
Yasobanuye ko abo banyeshuri bashobora gufashirizwa hanze y’ishuri, kugira ngo bahabwe ubufasha bukenewe, mu gihe bigaragaye ko kuba mu ishuri bishobora gukomeza kubangamira abandi cyangwa amasomo.
Izi ngamba zije mu gihe abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje ko imyitwarire y’abanyeshuri n’umutekano ari bimwe mu bibazo bisaba ibisubizo byihuse kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze kuzamuka.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Joseph Nsengimana





















































































































































































