Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, cyatangaje gahunda izafasha abanyeshuri biga bacumbikirwa gusubira ku mashuri yabo.
Izi ngendo ziteganyijwe hagati ya 3 na 6 Nzeri 2026, aho abanyeshuri bazava mu turere batuyemo cyangwa bacumbikirwamo bakerekeza mu turere amashuri yabo aherereyemo. Iyi gahunda yashyizweho kugira ngo abanyeshuri babone umwanya uhagije wo kugera ku mashuri no kwitegura bitabangamiwe n’ingendo.
Kuri 3 Nzeri, abanyeshuri bo Ruhango na Gisagara bazerekeza mu Ntara y’Amajyepfo, abo muri Ngororero bajye mu Ntara y’Iburengerazuba, abo muri Musanze berekeze mu Ntara y’Amajyaruguru, naho abanyeshuri bo Nyagatare na Gatsibo bajye mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kuri 4 Nzeri, gahunda izakomeza ku banyeshuri bo Nyanza na Kamonyi, Nyabihu na Rubavu, Burera, ndetse na Rwamagana na Kayonza, buri tsinda rigana mu ntara ryagenewe.
Ku 5 Nzeri, abanyeshuri bo Huye na Nyamagabe bazerekeza mu Ntara y’Amajyepfo, abo muri Karongi na Rusizi bajye mu Iburengerazuba, Rulindo na Gakenke bajye mu Majyaruguru, mu gihe abo muri Ngoma na Kirehe bazerekeza mu Burasirazuba.
Ku munsi wa nyuma, tariki ya 6 Nzeri, hazagenda abanyeshuri bo Muhanga na Nyaruguru, Rusizi na Nyamasheke, Gicumbi na Bugesera, ndetse n’abanyeshuri bo Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro bazahurizwa mu Mujyi wa Kigali.
NESA yasabye abanyeshuri n’ababyeyi kubahiriza gahunda yatangajwe no kwirinda gutinda. Abanyeshuri barasabwa kubahiriza gahunda y’ingendo uko iteganyijwe kandi bakagenda bambaye umwambaro w’ishuri. Ababyeyi na bo basabwe kohereza abana hakiri kare, bakabageza aho bagomba gufatira urugendo bafite ibikoresho n’imyambaro bikenewe.
Ku banyeshuri bazahurira cyangwa banyura i Kigali, imodoka zizabafatira kuri Kigali Pele Stadium. NESA yatangaje ko nyuma ya saa cyenda z’amanywa (15:00) z’umunsi uwo ari wose, sitade izajya iba ifunze, bityo abanyeshuri bakaba basabwa kugera aho bafatira imodoka mbere y’ayo masaha.
Ikigo kandi inzego z’uburezi ku rwego rw’uturere n’imirenge zasabwe gukurikirana imyiteguro y’izi ngendo, mu gihe amashuri na yo asabwa kuba yiteguye kwakira abanyeshuri.
Iyi gahunda ije mu rwego rwo korohereza abanyeshuri bacumbikirwa gusubira ku mashuri yabo ku gihe, bityo bakazatangira amasomo bafite umwanya uhagije kandi bariteguye bihagije.
















































































































































































