Connect with us

Hi, what are you looking for?

Urubyiruko

MINUBUMWE isaba urubyiruko guhuza ubumenyi n’indangagaciro mu kubaka u Rwanda

Kayumba Uwera Marie Alice, Umuyobozi ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE

Umuyobozi ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Kayumba Uwera Marie Alice, yasabye urubyiruko kwifashisha ubumenyi n’ubuhanga rwakuye mu mashuri, rukabuhuza n’indangagaciro z’umuco nyarwanda kugira ngo rugire uruhare mu kubaka u Rwanda rwifuza.

Yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku rubyiruko 237 ruri mu cyiciro cya gatatu cy’itorero “Imbuto zitoshye”, riri kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, kuva ku wa 16 kugeza ku wa 25 Kanama 2026.

Kayumba Uwera yavuze ko iri torero rikwiye kutaba umwanya wo kongera kumva amasomo gusa, ahubwo ko ari amahirwe yo gufasha urubyiruko guhuza ibyo rwize n’indangagaciro zarufasha gukoresha neza ubumenyi rufite mu nyungu z’umuryango n’igihugu.

Yagize ati: “Rubyiruko, mbuto zitoshye, itorero mwajemo uyu munsi murifate nka bumwe mu buryo bwo guhuza ubuhanga n’ubumenyi mwakuye mu ishuri, umuco nyarwanda n’icyerekezo cy’igihugu, bityo bibafashe kugera ku byiza umuryango n’Igihugu bibifuzaho, hagamijwe kubaka u Rwanda twifuza.”

Yashimangiye ko ubumenyi bwonyine butagomba gutandukanywa n’uburere n’umuco, kuko urubyiruko rufite ubumenyi ariko rudafite indangagaciro rushobora kutabasha kubukoresha mu buryo bufitiye igihugu akamaro.

Muri iri torero, uru rubyiruko ruri guhabwa ibiganiro n’amahugurwa ku mateka y’u Rwanda, imibereho y’umunyarwanda, Indangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda, ndetse n’inshingano zarwo mu iterambere ry’igihugu.

Abitabiriye iri torero barimo abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026, bize babifashijwemo n’umushinga EdifiedGeneration, ndetse n’urubyiruko rufite impano n’imishinga yo kwiteza imbere iterwa inkunga na Imbuto Foundation.

Kayumba Uwera yabasabye kandi gufata umwanya bari kumara i Nkumba nk’amahirwe yo kungurana ibitekerezo, gusangira ubunararibonye no gutekereza ku buryo impano n’imishinga bafite byabyazwa umusaruro.

Ni urubyiruko rutegerejweho kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’imiryango ndetse n’igihugu, binyuze mu gukoresha ubumenyi, impano n’ubushobozi rufite, ariko rukabikora ruyobowe n’indangagaciro n’umuco nyarwanda.

Kayumba Uwera Marie Alice, Umuyobozi ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities