Mu gihe ubuvumvu bwari busanzwe bufatwa nk’umwuga ukorwa cyane n’abagabo, abagore bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko kuwinjiramo byabahinduriye imibereho, kuko bubafasha kubona amafaranga abafasha kwita ku miryango yabo no kwagura ibikorwa bibateza imbere.
Mu myaka yashize, ubworozi bw’inzuki bwakorwaga ahanini mu buryo bwa gakondo, umusaruro wabwo ugakoreshwa cyane mu rugo. Uko uburyo bwo korora inzuki bugenda burushaho kuvugururwa ni na ko bwinjiza abantu benshi, barimo n’abagore, babona amahirwe yo kubukoramo nk’umwuga ubinjiriza.
Mu Murenge wa Muhororo, abagore bibumbiye muri Koperative Terimbere Muvumvu Sanza bavuga ko bahisemo kwitinyuka binjira muri uyu mwuga n’ubwo wari usanzwe ufitwe nk’uw’abagabo. Kuri ubu bavuga ko amafaranga bakura mu musaruro w’ubuki abafasha gukemura ibibazo bitandukanye byo mu ngo no kwiteza imbere.
Aba bagore bavuga ko amafaranga ava mu bucuruzi bw’ubuki bayakoresha mu kwishyurira abana amashuri, kubona ubwisungane mu kwivuza, kugura amatungo no gushora mu yindi mishinga ibateza imbere. Banavuga ko ubuki bwabaye imwe mu nkingi z’ubukungu bw’ingo zabo.
Uwizeyimana Vestine, umwe mu bagize iyi koperative, yabwiye Imvaho Nshya ko urukundo rw’ubuvumvu yarukomoye kuri se wamujyanaga gusarura ubuki akiri muto. Avuga ko ibyo yabonye akiri umwana byatumye afata icyemezo cyo kubugira umwuga.
Ati: “Inzuki na zo ni nk’umubyeyi kuko zirakugaburira. Ubuki butuma tubona amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kugura imiti no gukora indi mishanga. Maze imyaka umunani ndi umuvumvu kandi nta gahunda mfite yo kubivamo kuko mbibangikanya n’indi mirimo kandi bikambyarira inyungu.”
Niragire Marie Chantal, na we umaze imyaka umunani muri uyu mwuga, avuga ko mbere kubona amafaranga byamugoraga, ariko ko ubuvumvu bwamuhesheje ubushobozi bwo kwita ku muryango we no kwigwizaho umutungo.
Ati: “Uyu mwuga watumye ntongera kubura amafaranga igihe nyakeneye iyo dukeneye igishoro turagihabwa, muri koperative tugurisha ubuki tukabona amafaranga. Abana bacu babona ubuki bwo kurya kandi ubuzima bwacu bwarahindutse, inzuki ni yo nka yacu idukamirwa buri gihe.”
Uretse inyungu z’amafaranga, aba bagore bavuga ko ubuki bufasha no guteza imbere ubuzima bwiza bw’imiryango yabo kubera intungamubiri zibubamo, bityo ubuvumvu bukaba bubafitiye akamaro mu buryo burenze ubukungu.
Perezida wa Koperative Terimbere Muvumvu Sanza, Ngirinshuti Jean Baptiste, avuga ko bishimira kuba abagore barinjiye muri uyu mwuga bakagaragaza ubushake n’ubushobozi bwo kuwuteza imbere.
Yagize ati: “Abantu benshi batinya ubuvumvu kubera gutinya inzuki, nyamara iyo umaze kubumenyera usanga ari umwuga mwiza cyane. Kuba abagore barawinjiyemo bakawutereramo imbere ni ikimenyetso cy’uko na bo bashoboye kandi bakwiye kubera urugero abandi.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza, Mukunduhirwe Benjamine, avuga ko ubuyobozi bukomeje gushishikariza abagore gukoresha amahirwe ari mu mirimo ibateza imbere, harimo n’ubuvumvu.
Ati: “Duhora twigisha abagore kwigirira icyizere no kwinjira mu mirimo ibateza imbere, ubuvumvu ni umwe muri iyo myuga kandi tumaze kubona ko ababukora bubafasha kuzamura imibereho yabo, turifuza ko n’abandi babigiraho bakitabira amahirwe ari muri uyu mwuga.”
Koperative Terimbere Muvumvu Sanza igizwe n’abanyamuryango 50, barimo abagore 24. Ni imwe mu makoperative arindwi akora ubuvumvu mu Karere ka Ngororero, abarizwamo abagore 192, abagabo 198 n’urubyiruko 18.
Ubuhamya bw’aba bagore bugaragaza ko ubuvumvu bugenda burushaho kwakirwa n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage, aho butakiri umwuga uharirwa abagabo gusa, ahubwo bukaba buri mu bikorwa bifasha abagore kwigira, guteza imbere ingo zabo no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Abagore bakora umwuga w’ubuvumvu bavuga ko uyu mwuga wabafashije muri byinshi na n’ubu kandi ukaba ukibarwanaho

















































































































































































