Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino wa Paris St. Germain na Aston Villa

Perezida Paul Kagame yarebye imbonankubone umukino wa UEFA Super Cup wahuje Paris Saint Germain na Aston Villa

Panorama Sports

Perezida Paul Kagame yakurikiye imbonankubone umukino wa UEFA Super Cup 2026, wahuje amakipe yombi yamamaza Visit Rwanda, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Aston Villa yo mu Bwongereza. Ikipe ya PSG ni yo yegukanye intsinzi ku bitego 2-1.

Uyu mukino wabereye muri Autriche mu mujyi wa Salzburg, aho Visit Rwanda yongeye kuvugwa kuko aya makipe yombi afite ikintu ahuriyeho. PSG imaze igihe yamamaza u Rwanda, na ho Aston Villa muri uyu mwaka w’imikino yasimbuye Arsenal mu kwamamaza Visit Rwanda, kandi ishyirwa ahabona cyane.

Perezida  Kagame yabonanye kandi n’abayobozi batandakanye barimo Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF, Dr. Patrice Motsepe na we witabiriye uwo mukino.

Amazamu yafunguwe na Khvicha Kvaratskhelia, ku ruhande rwa PSG hari ku munota wa 20 w’umukino, Brian Madjo wa Aston Villa yishyuye igice cya mbere kigiye kurangira. Désiré Doué ku munota wa 61 yatsinze igitego cyahesheje PSG kwisubiza iki gikombe n’ubundi isanzwe ifite kuko yagitwaye umwaka ushize.

Si ukureba ibi birori bya UEFA Super Cup 2026 gusa, Perezida Paul Kagame yabonaye n’abandi bayobozi benshi bitabiriye uyu mukino.

Perezida Paul Kagame aganira na Dr. Patrice Motsepe, Perezida wa CAF

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Urubyiruko

Ihuriro ry’Imiryango y’Urubyiruko mu Rwanda (RYOF) ryashimye ingamba Leta y’u Rwanda ikomeje gufata mu kurinda urubyiruko no guteza imbere imibereho myiza yarwo, ariko risaba...

Ubucuruzi

Africa is entering a critical period for its food economy as rising global commodity prices, elevated fertilizer costs, uneven regional food supplies and growing...

Akarere

Ikigo cya Kenya gishinzwe ubuziranenge bw’ibicuruzwa, KEBS, cyatangaje ko inzoga eshanu zo muri Kenya zahagaritswe by’agateganyo ku isoko ry’u Rwanda, ariko zo ubwazo zujuje...

Umutekano

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye ibihugu bya Afurika gushyira hamwe imbaraga no gushora imari mu ikoranabuhanga rya sisitemu zigenga,...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities