Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze ku ntambwe nshya mu bushakashatsi ku bwonko, nyuma yo gushyira uturemangingo tw’ubwonko bw’umuntu mu bwonko bw’imbeba za laboratwari.
Iyi nyigo ikaba igamije gufasha abahanga kurushaho gusobanukirwa imikorere y’ubwonko no gushaka uburyo bushya bwo kuvura indwara z’ubwonko n’iz’ubuzima bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi bwerekanye ko uturemangingo tw’umuntu twashyizwe mu bwonko bw’imbeba twashoboye gukorana n’utundi turemangingo tw’imbeba twari dusanzwe muri ubwo bwonko. Abashakashatsi bizeye ko ubu buryo bushobora gutanga urubuga rwo kugeragerezaho imiti igenewe indwara zimwe na zimwe zigaragara cyane mu bantu, mbere y’uko igeragezwa ku bantu ubwabo.
Nubwo kuvuga ko imbeba zahawe igice cy’ubwonko bw’umuntu bishobora gutera kwibaza niba zaba zaratangiye gutekereza nk’abantu, abashakashatsi babihakana. Basobanuye ko izo nyamaswa zakozweho ibikorwa byihariye bya siyansi n’ubuvuzi kugira ngo uturemangingo tw’umuntu dushyirwe mu gice runaka cy’ubwonko bwazo.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature nyuma yo gusuzumwa n’abandi bahanga bo muri uru rwego (peer review) no gukurikiranwa ku bijyanye n’imyitwarire iboneye mu bushakashatsi.




















































































































































































