Anitha N./Panorama
Muri iki gihe usanga abantu batacyuba abandi.Ni yo mpamvu batangara cyane iyo babonye ubikora.Urugero,abantu ntibubahana, ntibubaha, ababyeyi babo, abageze mu zabukuru, abapolisi, abakoresha n’abarimu. Ikibabaje kurushaho, ni uko abantu bakunda kwandika kuri interinete amagambo atesha abandi agaciro. Hari ikinyamakuru cyavuze ko “abantu barushijeho kutubaha abandi, kandi abantu bavuga ko ubu byakabije.” Harvard Business Review.
Ubushakashatsi buheruka gukorerwa ku bantu barenga 32.000 bo mu bihugu 28, abagera kuri 65 ku ijana bavuze ko muri iki gihe ari bwo abantu batakigira uburere kandi batacyubaha abndi kurusha ikindi gihe cyose.
Kuki twagombye kubaha ubuzima?
Iyo umuntu akora ibikorwa bibi bishobora kwangiza ubuzima bwe ndetse n’ubw’abandi, biba bigaragaza ko atubaha ubuzima.
Kunywa itabi bishobora gutera umuntu kanseri kandi bigatuma umubiri utakaza ubushobozi bwo kuyirwanya. Bivugwa ko abantu bagera kuri 90 ku ijana bicwa na kanseri y’ibihaha, baba babitewe no kunywa itabi, cyangwa kuba hafi y’abantu bari kurinywa.
Buri mwaka ibisasu biraswa ahantu hahurira abantu benshi, bituma abantu bahungabana. Hari raporo yasohowe na Stanford University yagize iti “Ubu bushakashatsi bugaragaza ko nubwo hari abantu benshi barokoka (igihe ibisasu biba byarashwe ku mashuri), bashobora kumara imyaka myinshi bafite ikibazo cy’ihungabana.”
Abantu batwara imodoka banyoye inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, bateza akaga abandi bashoferi ndetse n’abagenda n’amaguru. Iyo abantu batita ku buzima, abantu b’inzirakarengane bashobora guhura n’ibibazo.
Kuki twagombye kubaha abagize umuryango?
Iyo abagize umuryango bubahana bituma umugabo, umugore n’abana bumva bafite umutekano.
Hari igitabo gitanga inama ku miryango cyavuze ko iyo umugabo n’umugore bubahana,bagaragarizanya urukundo “no mu tuntu duto duto buri wese akorera undi mu buzima bwabo bwa buri munsi.”_The Seven Principles for Making Marriage Work.
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo abana batojwe kubaha abandi, babaho bishimye, bakabana neza n’ababyeyi babo kandi bikabarinda guhangayika no kwiheba.
Icyo wakora “Mujye murebera hamwe ibyabashasha kubahana”
Icya mbere, jya ufasha abagize umuryango wawe kumenya icyo “kubaha abandi” bisobanura. Icya kabiri, mujye mwandika imyifatire myiza buri wese akwiriye kugaragaza n’imyitwarire mibi mugomba kwirinda. Icya gatatu, mujye muganirira hamwe n’abana banyu icyo buri wese yakora kugira ngo agaragaze ko yubaha abandi.
Jya utanga urugero rwiza
Ese iyo umwe mu bagize umuryango wawe yakoze amakosa,uramunenga?Ese iyo hagize utanga igitekerezo uragipfobya?Ese iyo umwe mu bagize umuryango wawe akuvugishije uramwirengagiza cyangwa ukamuca mu ijambo?
Inama: Jya wubaha umugore wawe n’abana bawe, nubwo waba ubona ko atari ngombwa.
Jya ugaragaza ko wubaha umuntu nubwo waba utemerewe ibyo akubwira. Mu gihe kubwira abagize umuryango wawe ibyo utekereza, ntukavuge, uti “Buri gihe ntimugira mutya.” Cyangwa uti “Nta na rimwe mujya mugira mutya”. Imvugo nk’izo zishobora kubabaza abagize umuryango wawe,zikabarakaza kandi zigatuma ikibazo cyari cyoroheje kirushaho gukomera.
Kuki twagombye kwiyubaha
Abantu biyubaha, bashobora kwihanganira ibibazo bahura na byo.Ntibapfa gucika intege.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakunda kwitekerezaho ibintu bibi bahangayika cyane,bakarwara indwara yo kwiheba kandi bakananirwa kurya. Ikindi kandi bakunda kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge.
Abantu biyubaha ntibigereranya n’abandi kandi ibyo bituma babana neza na bagenzi babo,bakagirana ubucuti bukomeye. Icyakora abantu batiyubaha bo bakunda kunenga abandi kandi ibyo bituma batagira incuti.
Abantu biyubaha nubwo bahura n’ibibazo, bakoza kwihangana, Nibemera ko ibibazo bahura na byo bibabuza kugera ku ntego zabo.Ariko abantu batiyubaha bo , iyo bahuye n’ibibazo barabiremereza,maze bagacika intege mu buryo byoroshye.
Icyo wakora
Jya uhitamo incuti zigutera inkunga. Jya uba incuti y’abantu biyubaha,bakwifuriza ibyiza kandi bagutera inkunga.
Jya ufasha abandi. Iyo ugiriye neza abandi kandi ukabafasha, hakubiyemo na ba bandi batazabona icyo bakwitura,bituma ugira ibyishimo bitewe n’uko hari icyo wahaye abandi. Rwose bizatuma wishima nubwo abandi batabona ibyiza ukora.
Jya utoza abana bawe kuyubaha. Uburyo bumwe wabikoramo, ni ukujya ubareka bakagira ibibazo byabo bikemurira mu gihe babishoboye. Ibyo bibafasha kwihanganira ibibazo bahura na byo no kumenya uko babikemura. Bizatuma baba abantu biyubaha kuva bakiri bato n’igihe bazaba ari bakuru.
@Isoko y’amakuru: Nimukanguke, vol. 105, No 1 2024















































































































































































