Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

MINEDUC yazamuye amafaranga y’ifunguro ku mashuri – Impinduka mu burezi

Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda yatangaje impuka zijyanye n'amafaranga y'ishuri

Guhera mu mwaka w’amashuri utaha, ababyeyi bafite abana biga mu mashuri ya Leta bazatangira gutanga umusanzu mushya ugenewe ifunguro ry’abanyeshuri, nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangarije ko amafaranga asanzwe akoreshwa atakijyanye n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Izi mpinduka zatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, wavuze ko zigamije gufasha amashuri gutanga amafunguro yujuje ubuziranenge, hashingiwe ku mpinduka zabaye ku biciro by’ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu gutegura amafunguro y’abanyeshuri.

Mu mashuri abanza, amafaranga y’ifunguro azava kuri 975 Frw agere kuri 2,000 Frw, mu gihe mu mashuri yisumbuye azazamuka ava kuri 19,500 Frw agere kuri 24,000 Frw. MINEDUC yatangaje kandi ko amafaranga yishyurwa n’abanyeshuri biga baba mu macumbi na yo azavugururwa bakava kubihumbi 85,000 bakishyura ibihumbi 110,000 Frw, aho izi mpinduka zose ziteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama umwaka utaha.

Minisitiri Nsengimana yasabye ababyeyi gutangira kwitegura izi mpinduka no gukomeza kugira uruhare mu burezi bw’abana babo, agaragaza ko ubufatanye hagati y’umuryango n’ishuri ari ingenzi mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “Ababyeyi barasabwa  kugira uruhare mu kubahiriza izi mpinduka by’umwihariko bagatangira kwitegura kwishyura amafaranga yishuri basabwa, kubera ko iyo bidakozwe ireme ry’uburezi ridindira. Abana nabo bagomba kwirinda izi ngeso mbi zigenda zigaragara nko gukubita abarimu kunywa ibiyobyabwenge n’izindi.”

Uretse ivugururwa ry’umusanzu w’ifunguro, MINEDUC yanatangaje izindi gahunda zigamije kunoza imyigire. Muri zo harimo kuvugurura uburyo abarimu bategurwa no kongerwa ubushobozi, hagamijwe ko mu gihe kiri imbere abarimu bigisha mu mashuri abanza bazaba bafite nibura impamyabumenyi ya Bachelor’s.

Minisiteri yanatangaje ko uburyo amasomo ategurwa buzahinduka. Kuva saa cyenda n’igice z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe, abanyeshuri bazajya bitabira gahunda yiswe Coca Activities, igizwe n’amakipe atandukanye (clubs), siporo n’ibindi bikorwa biteza imbere impano zabo ndetse bikabaruhura nyuma y’amasomo. Ku wa Gatanu, abanyeshuri bazajya basoza amasomo saa cyenda n’igice, mu gihe abarimu bazakoresha icyo gihe mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi.

Ku bijyanye n’ireme ry’uburezi, Minisitiri Nsengimana yavuze ko ubushakashatsi bwa Learning Assessment of Rwanda Schools (LARS) bwagaragaje ko hakiri ikibazo cy’abanyeshuri batabasha gusoma no gusesengura neza inyandiko z’Icyongereza, ibintu bigira ingaruka ku myigire yabo mu yandi masomo. Icyakora, yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa kuko umubare w’abasubiraga umwaka wagabanutse uva kuri 30% ukagera kuri 20%.

MINEDUC yanatangaje kandi ko amategeko agenga imyitwarire mu mashuri azarushaho gukazwa. Abanyeshuri bazafatwa bakoresha cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge, inzoga, cyangwa bagirira nabi abarimu n’abo bigana bashobora gufatirwa ibihano bikomeye birimo no kwirukanwa burundu. Minisiteri yongeye kwibutsa ko kuzana telefone ku ishuri bikomeje kubuzwa, isaba abanyeshuri kubahiriza amategeko no kubaha abarimu.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko izi mpinduka zose zigamije kubaka uburezi bufite ireme, asaba ababyeyi, abarimu n’izindi nzego gukomeza gufatanya kugira ngo gahunda ziteganyijwe zizashyirwe mu bikorwa neza kandi zitange umusaruro utegerejwe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities