Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ikoranabuhanga

Mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi hamuritswe ikoranabuhanga rishya ritegerejweho kongera umusaruro mu bworozi 

Mu Rwanda hamuritswe ikoranabuhanga rifasha inka gukamwa litiro 30 ku munsi

Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya 2026 ryatangijwe ku Mulindi wa Kigali ryabaye urubuga rwo kwerekana udushya dutandukanye twitezweho guteza imbere uru rwego, harimo ikoranabuhanga rishya rifasha gutera intanga inka n’ingurube hifashishijwe camera zifasha gusuzuma itungo n’ubuziranenge bw’intanga mbere yo kuzitera.

Iri koranabuhanga ryamuritswe na Sosiyete KT Hub, imwe mu bigo bitanga serivisi zijyanye n’ubworozi n’ubuhinzi, mu imurikabikorwa rya 19 ritegurwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ryatangiye ku wa 23 Nyakanga 2026 rikazamara iminsi 10.

Abateguye iri koranabuhanga bavuga ko rije gukemura ikibazo cy’aborozi bahuraga na cyo cyo gutera amatungo intanga inshuro nyinshi ntizifate kandi hatamenyekana impamvu yabyo.

Umuyobozi Mukuru wa KT Hub, Kabahizi Théoneste, yavuze ko iri koranabuhanga ryakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kuva ku gutumiza intanga mu mahanga kugeza ku kuzigeza ku bavuzi b’amatungo.

Ati: “Intanga ishobora kuba yarafashwe neza ku mfizi ndetse ikabikwa neza, ariko yaza guterwa inka cyangwa irindi tungo ntifate bitewe n’uko itewe ahatari ho. Usanga nk’aborozi bavuga ngo inka iyo irinze nimugoroba uyiteza intanga mu gitondo, ariko se ni cyo gihe nyacyo? Mu gukoresha camera rero bifasha kureba niba aho iterwa nta kibazo kandi ari igihe nyacyo cyo kuyitera.”

Yasobanuye ko camera ikoreshwa ibanza gusuzuma niba nta ndwara cyangwa ibindi bibazo biri mu myanya myibarukiro y’itungo bishobora kubangamira ifatwa ry’intanga.

Ati: “Hari igihe usanga aho batera intanga harimo nka ‘infections’ cyangwa amashyira ashobora gutuma idafata. Icyo gihe, kubera ko umuganga w’amatungo aba yabanje gukoresha camera akareba, iyo asanze harimo ibyo bibazo, abanza kubikemura itungo rigahabwa imiti. Ubwo ribanza kuvurwa, tukazongera kuritera ari uko ririnze, kandi iyo bitinze turitera imisemburo ituma ryongera kurinda vuba.”

Iri koranabuhanga rinifashisha indi camera isuzuma ubuziranenge bw’intanga mbere yo kuzitera, bikaba bifasha abaganga b’amatungo kumenya niba zikiri nzima kandi ziteguye gukoreshwa.

KT Hub ivuga ko ifite icyororo cy’inka zo muri Brésil zitanga intanga zishobora kuvamo inka zitanga umukamo mwinshi, aho zimwe zitegerejweho kuzajya zitanga hagati ya litiro 25 na 30 z’amata ku munsi.

Kugeza ubu, iyi sosiyete ni yo ifite ubu buryo mu Rwanda, ikaba isanzwe ibika intanga zigera kuri miliyoni 10. Biteganyijwe ko nyuma yo kumurika iri koranabuhanga, rizatangira kugera ku borozi binyuze ku bavuzi b’amatungo bazabanza guhugurwa uko rikoreshwa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko udushya nk’utu ari ingenzi mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ashimangira ko uru rwego rugira uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda.

Ati: “Ibyo bigaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi utagerwaho hatabayeho guhanga ibishya cyangwa ngo tugire ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.”

Yongeyeho ko ibyinshi mu byamuritswe bishobora gutangira gukoreshwa mu gihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo wa 2027A, aho Guverinoma izakomeza gushyigikira ikoranabuhanga rifasha kongera umusaruro no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Imibare ya MINAGRI igaragaza ko mu myaka 14 ishize umusaruro w’amata wikubye inshuro zirenga eshatu, uva kuri toni 334.727 mu 2010 ugera kuri toni 1.092.430 mu 2024, mu gihe amata anyobwa n’umuntu ku mwaka yazamutse ava kuri litiro 37.3 agera kuri litiro 79.9.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities