Panorama
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, umwe mu myanzuro yafatiwemo ni uwo gushyiraho Ikigo cy’igihugu cy’ubwenge buhangano.
Iki kigo kizunganira igihugu mu guhanga udushya bityo kihutishe iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga. Ni ikigo kizafasha mu gushyira mu bikorwa ishoramari n’imiyoborere.
U Rwanda rusanzwe rufite gahunda yo gukoresha ubwenge buhangano muri serivisi zo mu nzego zitandukanye, zirimo uburezi, ubuzima n’ubuhinzi n’ahandi.
Igihugu gisanganwe Ikigo gishinzwe Impinduramatwara ya Kane mu by’Inganda (Centre for the Fourth Industrial Revolution/C4IR), kigamije gufasha mu gukoresha igisekuru cya gatanu cya murandasi (5G Internet) mu guteza imbere inganda.
Muri Kanama, 2025 igihugu cyatangije ubufatanye na Leta ziyunze z’Abarabu na Malaysia mu gukoresha ubwenge buhangano kurushaho, binyuze mu masezerano y’ubufatanye bugamije kwihutisha mu buryo burambye iterambere.
Gahunda ya C4IR AI izaba urubuga ruhurizwaho ibikorwa bihuriweho mu bijyanye na politiki z’imikorere y’ubwenge buhangano, guhanga ibishya n’iterambere rirambye rijyanye na byo.
Rwanda C4IR, nk’ihuriro riharanira guteza imbere imiyoborere y’ubwenge buhangano no guhanga ibishya mu karere, iteganya ko ibizayikorerwamo bizaba bishingiye ahanini mu gutera inkunga imishinga y’ibanze irimo AI Innovation Lab na Global AI Summit on Africa.
Mu nama yatangirijwemo iyi gahunda, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda C4IR, Crystal Rugege, yagize ati “Twiyemeje guteza imbere u Rwanda, ibihugu dukorana, n’Isi ya AI muri rusange, kugira ngo twese dushyigikirwe n’iterambere rirambye rishingiye ku bwenge buhangano”.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Télesphore Ndabamenye, ubwo aherutse mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko ubwenge buhangano mu buhinzi bwatangiye gukoreshwa mu guhugura abahinzi ku mihingire ivuguruye, binyuze mu kubagezaho uko ikirere cyifashe no kumenya amakuru y’ubuhinzi muri rusange.
Imashini zizajya zibasobanurira uko ibintu biteye mu buryo bwo kubaha amakuru abigisha igihe cyose n’aho bari hose, binyuze kuri telefone zabo ngendanwa.
Mu rwego rw’uburezi, mu nama mpuzamahanga yigaga ku iterambere ry’uburezi ko gukoresha ubwenge buhangano mu myigishirize yabereye mu Rwanda muri Gashyantare 2026, The Global Learning Conference 2026; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’ikoranabuhanga, Irere Claudette, yatangaje ko ubwenge buhangano ari uburyo bwiza abarimu bakoresha haba mu bigisha, ndetse no kwiyungura ubumenyi.
Mu Rwanda, hasanzwe na politiki yagutse y’ubwenge buhangano yiswe “National Artificial Intelligence Policy” yashyizweho mu 2023 igendanye na gahunda za Minisiteri y’Ubuzima zo gukoresha Ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) mu guteza imbere serivisi z’ubuzima.
Bimwe mu by’ingenzi iyi politiki ishyira imbere mu rwego rw’ubuzima ni ugukoresha ubwenge buhangano mu kunoza ubuvuzi no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru y’uko ubuzima bw’abaturage buhagaze muri rusange.
Kurinda umutekano n’ibanga by’amakuru y’abarwayi, gukoresha ‘ubwo bwenge’ mu buryo bwubahiriza amahame mbwirizamuco n’uburenganzira bwa muntu hirindwa ko ibye bijya ku karubanda.
Ibi bishyigikrwa no Guteza imbere ubushakashatsi n’udushya mu ikoranabuhanga ry’ubuzima. Bikajyana kandi no kubaka ubushobozi bw’abakozi b’ubuzima n’inzobere mu ikoranabuhanga kugira ngo bakoreshe neza iryo koranabuhanga.
Kugira ngo ibyo bishoboke, u Rwanda rwashyizeho ikigo “Health Intelligence Center” gikusanya amakuru y’ubuzima, kuyasesengura, kumenya uko ibintu byifashe n’icyakorwa mu gihe kiri imbere.
Ubwenge buhangano buzafasha Leta mu gukurikirana indwara no gutahura ibyorezo hakiri kare, muri gahunda ya gatanu y’iterambere ry’urwego rw’ubuzima (Health Sector Strategic Plan V -HSSP).
Ahandi igihugu gishaka gushyira imbaraga zishingiye ku bwenge buhangano mu rwego rw’ubuzima ni mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, Malariya, no kugabanya impfu z’ababyeyi, impinja n’abana bataruzuza imyaka itanu.
Inkingi zizibandwa kandi zigashyirwamo imbaraga mu gukoresha ubwenge buhangano, zirimo ubuzima, ikoranabuhanga muri za Banki, ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga, ubwikorezi, ubuhinzi, ubuyobozi n’imiyoborere, inganda n’ubwubatsi. Intego y’u Rwanda ni ukuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.





















































































































































































NSHIMIYE Steven
June 9, 2026 at 16:57
I Rwanda ku Isonga rwose nibitaragerwaho bizagerwaho kuko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa icyo u Rwanda no kuba Umunyarwanda bivuze , dufite Abayobozi bareba kure kandi bifuza u Rwanda ko ruba Imboni n’Inkingi y’Africa ! Together we can.