Ubushakashatsi bwa TransUnion Rwanda bwagaragaje ko ubutekamutwe bukoresheje ikoranabuhanga bukomeje kwiyongera, aho 62% by’Abanyarwanda babajijwe bavuga ko mu mezi atatu ya mbere ya 2026 bageragerejweho nibura uburyo bumwe bwo kubambura hakoreshejwe internet cyangwa telefoni. Muri bo, 9% bavuga ko ubu buriganya bwabagizeho ingaruka.
Umuyobozi wa TransUnion Rwanda, Didier Mutabazi, avuga ko nubwo uburiganya bukigaragara, hari intambwe imaze guterwa mu kubukumira.
Ati: “Ikigaragara ni uko hari intabwe yatewe mu buryo bwo gukumira uburiganya bukorerwa ku bijyanye na serivisi z’imari hagendewe ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Imibare igaragaza ko hariho igabanuka rishimangira cyane ibyo Leta ikora mu gufasha abatanga serivisi z’imari, no kugera kuri serivisi z’imari hashingiwe ku mutekano.”
Raporo igaragaza ko uburyo bwakoreshejwe cyane mu gutekera abantu imitwe ari uburyo bwo kubizeza amafaranga cyangwa impano (43%), bugakurikirwa na vishing ikoresha telefoni (30%), uburiganya bukorwa n’abafatanyabikorwa b’ibigo (29%), ndetse n’imbuga za internet z’impimbano (27%).
Mu bamenyeshejwe ko amakuru ya konti zabo ashobora kuba yaribwe, 55% bahise bahindura ijambobanga, 43% bagenzura niba nta bikorwa by’amanyanga byakorewe kuri konti zabo, naho 38% bahindura n’amajambobanga y’izindi konti.
Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko mu minsi 60 yabanje gukorwa kwabwo, 64% by’ababajijwe bahinduye amabanga (passwords) yabo, 38% bashyiraho uburyo bwo kwemeza umuntu inshuro ebyiri (Two-Factor Authentication), naho 30% bagenzura amakuru yabo y’inguzanyo.
Icyakora, 16% by’ababajijwe bavuga ko nta ngamba na zimwe bari barafashe zo kwirinda uburiganya bwo kuri internet. Muri bo, 70% bavuga ko batari bazi icyo bagombaga gukora, mu gihe 23% bavuga ko amakuru menshi ajyanye n’umutekano wo kuri internet yabateye urujijo.
Ubushakashatsi bwakorewe ku Banyarwanda 259 bafite imyaka 18 kuzamura, hagati ya 10 Gashyantare na 9 Werurwe 2026, bugaragaza ko hakenewe gukomeza kongerwa ubumenyi bw’abaturage ku buryo bwo kwirinda ubutekamutwe bukoresha ikoranabuhanga, mu gihe ikoreshwa rya serivisi z’imari rikomeje kwaguka.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo TransUnion Rwanda bugaragaza ko abarenga 60% bibwe hifashishijwe ikoranabuhanga





















































































































































































