Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Jeannette Kagame asaba ko ubushakashatsi mu buzima buhinduka ibisubizo ku baturage

Jeannette Kagame mu Karere ka Burera mu biganiro byiswe Paul E. Farmer Butaro Dialogues

Madamu Jeannette Kagame atangaza ko igihe kigeze ngo ubushakashatsi n’udushya dukorerwa mu rwego rw’ubuzima bihindurwe ibikorwa bifatika bifasha abaturage, cyane cyane mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana no kunoza serivisi z’ubuvuzi.

Yabitangaje ku wa 22 Nyakanga 2026 mu Bitaro bya Butaro, mu Karere ka Burera, mu biganiro byiswe ‘Paul E. Farmer Butaro Dialogues’, byateguwe na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi (UGHE) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Amashuri Makuru yigisha Ubuvuzi muri Afurika (COMS-A).

Mu butumwa bwe, ashimira umuhate wa Bill Gates n’umurage wasizwe na Paul Farmer, ashimangira ko kwimakaza uburinganire mu kubona serivisi z’ubuzima ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.

Agira ati “Uburinganire mu buzima butangirira aho abantu batuye. Icyizere umukozi wo mu rwego rw’ubuzima yubaka mu rugo rumwe, kigomba kuba ihame mu gihugu cyose.”

Madamu Jeannette Kagame atangaza kandi ko kugira ngo impinduka zifatika zigerweho, ari ngombwa ko ubushakashatsi buherekezwa n’ishyirwa mu bikorwa, aho ibisubizo byagaragaje umusaruro bigezwa ku baturage bose, aho batuye hose.

Agira ati “Ikibazo dufite uyu munsi ni icy’imikorere. Ni uguhindura ibisubizo bimaze kugaragaza ko bikora, tukabigeza kuri buri mugore, aho yaba atuye hose.”

Agaragaza ko Abajyanama b’Ubuzima n’abanyeshuri biga ubuvuzi bafite uruhare rukomeye mu kugeza izo mpinduka ku baturage, abasaba kugira ijambo mu ifatwa ry’ibyemezo bireba urwego rw’ubuzima.

Agira ati “Ntimukwiye kuba abahabwa gusa imyanzuro yafatiwe mu byumba nk’ibi. Mukwiye kugira umwanya ku meza afatirwaho ibyemezo. Ni mwe mufite uburambe bwo kutubwira ibikenewe kugira ngo serivisi z’ubuzima zigere ku bantu neza.”

Agaruka kandi ku rugendo u Rwanda rumaze gukora mu kuzamura urwego rw’ubuzima, agaragaza ko kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana byagezweho binyuze mu miyoborere myiza, ubuvuzi bw’ibanze, ubushake bwa politiki no gukoresha ibyavuye mu bushakashatsi.

Agira ati “Mu myaka irenga mirongo itatu, u Rwanda rwagabanyije impfu z’ababyeyi, ziva ku 1.071 zigera ku 149 ku babyeyi 100.000 babyara. Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu na zo zagabanutse, ziva kuri 196 zigera kuri 36 ku bana 1.000 bavuka.”

Mu gusoza, Madamu Jeannette Kagame yasabye ibihugu bya Afurika n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gukomeza gushora imari mu buvuzi bw’ibanze, guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima no gushyigikira udushya tw’urubyiruko.

Yibutsa ko ikibazo cy’impfu z’ababyeyi n’abana kidakwiye gufatwa nk’ikibazo cy’ubuvuzi gusa, ahubwo ko ari ikibazo cy’indangagaciro n’inshingano abantu bose basangiye.

Agira ati “Iyo umugore apfuye atanga ubuzima, ni ikimenyetso kibabaje cy’uko hari aho gahunda y’ubuzima yananiwe gutanga igishoboka. Ni ikibazo cy’uko tutashyize ibikwiye imbere. Ni ugutsindwa mu nshingano zacu za kimuntu.”

Mu gusoza ubutumwa bwe agaragaza icyizere cy’uko ejo hazaza hazagera buri mubyeyi akajya kubyara yumva atekanye kandi afite icyizere cyo kwakira umwana we mu mahoro no mu cyubahiro.

Jeannette Kagame mu Karere ka Burera mu biganiro byiswe Paul E. Farmer Butaro Dialogues

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Inkuru nyamukuru

  U Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa G77 n’u Bushinwa mu mwaka wa 2027, umwanya uzaruha inshingano zo guhuza ibikorwa by’ibihugu bikiri mu nzira...

Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku kuba Gen Maj Sylvain Ekenge yongeye kugaragara nk’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira...

Ubuzima

By Rene Anthere Rwanyange African elephants appear to use medicinal plants to treat themselves and their young, according to a new study based on...

Ibitekerezo

By Buol Garang Anyieth Juuk, PhD South Sudan is officially scheduled to hold general elections on 22 December 2026. With less than three months...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities