Sosiyete BasiGo ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda nyuma yo kumurika bisi nshya 18 zikoresha amashanyarazi, zizatangira gutwara abagenzi mu muhanda wa Kigali-Rusizi, umwe mu mihanda miremire kandi ikoresha ingufu nyinshi kubera imisozi myinshi iwurimo.
Izi bisi zamuritswe kuri uyu wa 23 Kamena 2026 nyuma y’isuzuma ryakozwe mu minsi ishize, aho zavuye i Kigali zigera i Rusizi zongera zigaruka zitabanje kongererwa umuriro mu nzira. Iki kigeragezo cyagaragaje ubushobozi bwazo bwo gukora ingendo ndende mu buryo bwizewe.
Umuyobozi wa BasiGo Rwanda, Jones Kizihira, yavuze ko kugera ku muhanda wa Rusizi ari imwe mu ntego zikomeye iyi sosiyete yari yarishyizeho kuva yatangira ibikorwa mu gihugu.
Ati “Muri rusange igihugu cyose twakigezemo uretse Rusizi, kugeza ejo bundi imodoka 18 zije, twoherezayo 2 ziragenda zigerayo amahoro, ziranagaruka.”
Yongeyeho ko nyuma y’igerageza ryagenze neza, muri Nyakanga 2026 izi modoka zizatangira gutwara abagenzi mu buryo busanzwe kuri uwo muhanda.
Izi modoka zo mu bwoko bwa BasiGo i8 Intercity Coach ni zo za mbere z’amashanyarazi mu Rwanda zagenewe by’umwihariko ingendo ndende. Buri imwe ifite ubushobozi bwo gukora urugendo rugera kuri kilometero 400 idakeneye kongererwa umuriro.
Zifite imyanya 42 y’abagenzi, ahagenewe abafite ubumuga, ububiko bunini bw’imizigo ndetse n’ubushobozi bwo gutwara toni 2.5 z’imizigo. Zirimo kandi uburyo bwo gukonjesha umwuka, internet, aho gucomekera ibikoresho bya elegitoroniki na kamera z’umutekano.
BasiGo ivuga ko izi modoka zishobora kuzura umuriro mu gihe cy’isaha imwe n’igice hifashishijwe sitasiyo zifite ubushobozi bwa 200kW. Kugeza ubu, izi sitasiyo ziri i Kigali no muri Muhanga, mu gihe hari gahunda yo kuzubaka no muri Huye, Rusizi na Rubavu.
BasiGo yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2023 ifite bisi ebyiri gusa. Kuri ubu, ifite imodoka 52 zikora mu gihugu hose, harimo izi nshya 18 zamuritswe.
Mu ntangiriro, hari impungenge ku bushobozi bwa bisi z’amashanyarazi mu gihugu gifite imiterere y’imisozi nk’u Rwanda, ariko Kizihira yavuze ko uko ibikorwa byagiye byaguka ari na ko icyizere cy’abakora ubwikorezi cyagiye cyiyongera.
Ati “Bwa mbere tukiza mu Rwanda, abantu bagendaga bibaza izi modoka zizakora, zizamuka iyi misozi yacu yo mu Rwanda, tugeze nko ku modoka ya kane, cyane cyane abatwara abagenzi batangira kubona uko zikora, batangira kubona akamaro kazo.”
Yagaragaje kandi ko urugendo rwa Kigali-Rusizi rwari kimwe mu bizamini bikomeye byari bisigaye.
Ati ” Byari ibintu binini cyane, twumvaga kohereza imodoka Rusizi zikagaruka zidacometswe ari ikintu kizatuvuna cyane, ariko byarakunze, turashaka gutangira muri Nyakanga twohereza imodoka zikajya Rusizi zikagaruka.”
Nyuma y’iyo ntambwe, BasiGo irateganya no gutangiza izi modoka ku muhanda wa Kivu Belt uhuza Rusizi na Rubavu.
BasiGo ivuga ko kimwe mu byo yibandaho ari ugufasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere ituruka ku modoka zikoresha mazutu. Mu myaka itatu ishize, iyi sosiyete ivuga ko imodoka zayo zagabanyije toni zirenga 5,000 z’imyuka yangiza ikirere.
Kizihira yasobanuye ko ibi bishingira ku rugendo izi modoka zimaze gukora n’ingano ya mazutu zasimbuye.
Ati “Uyu munsi tumaze kurwanya imyuka yangiza ikirere toni 5,000 mu kirere, hari ukuntu tubibara bitewe n’ibilometero imodoka yagenze.”
Yongeyeho ko kuva mu 2023 kugeza ubu, bisi za BasiGo zimaze gukora urugendo rwa kilometero miliyoni 12, zigasimbura ikoreshwa rya litiro zirenga miliyoni eshatu za mazutu.
Ati “Ati ibi byose bikubiye muri gahunda yo kuvuga ngo tubungabunge ikirere.”
BasiGo ifite gahunda yo kugera ku modoka 100 z’amashanyarazi mu Rwanda mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira, mu gihe intego yayo y’igihe kirekire ari ukugera ku modoka 1,000 zikora muri Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi gahunda ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere ubwikorezi bukoresha ingufu zisukuye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% mbere y’umwaka wa 2030, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kubaka ubukungu burambye.

Companyi itwara abagenzi ya BasiGo igiye kujya ikora ingendo zerekeza Rusizi zivuye mu mugi wa Kigali

















































































































































































