Panorama
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, atangaza ko impamvu u Rwanda rwahereye ku guca inzoga zituzuje ubuziranenge mbere y’itabi kandi na ryo ryangiza ubuzima, ari uko inzoga ari zo zari ziri ku isonga mu kwica benshi, ariko ko n’itabi batazatinda kurifatira umwanzuro ukwiye.
Ibi Minisitiri w’ubuzima yabitangaje mu kiganiro cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubuga rwa TikTok, aho yaganiraga n’abakoresha uru rubuga, by’umwihariko ku ngingo yo gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge zangiza abazinywa cyane cyane urubyiruko.
Dr. Nsanzimana agaragaza ko ubu mu Rwanda inzoga zari ziri ku rwego zibangamiye imibereho rusange y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu. Agira ati “Tumaze igihe inzego z’Igihugu zisuzuma ibintu byatuma u Rwanda rudatera imbere, bitari amasasu gusa mwumva nko mu bihugu duturanye… Inzoga rero zaje ku rwego rwa mbere mu bibangamira umutekano w’ejo hazaza…. Mu buzima ho twari twarashize kandi buriya inzoga ni rwica ruhoze, zica buhoro buhoro…”
Abajijwe impamvu u Rwanda rwashyize ingufu nyinshi mu gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge gusa kandi itabi na ryo risanzwe rizwiho kwangiza cyane ubuzima yasobanuye icyagendeweho. Agira ati “Imibare itwereka ko Abanyarwanda banywa itabi bagabanutse, bava kuri 13% bajya kuri 7% kubera ingamba zashyizweho mbere.
Abanywa inzoga bo ntabwo ari bake, kuko umugabo umwe muri babiri azinywa, ndetse n’umugore umwe muri batanu arazinywa… Biragenda byiyongera, kandi noneho zajemo inzoga za alcohol ya 40 ku ijana no kuzamura.”
Dr. Nsanzimana yongeyeho ko ubu icyo Igihugu cyahereyeho mu kurwanya ari inzoga zitemewe kuko ari zo zari ikibazo cyane, ariko ko mu gihe kiri imbere n’itabi na ryo rishobora kurebwa, kuko ingaruka mbi zigira ku buzima nta ho zagiye.
Agira ati “Itabi na ryo igihe cyaryo ntabwo kizatinda. Ubu twahereye ku gukemura icyari gikomeye kirimo kwica abantu, ariko ubwo n’itabi na ryo turifite ku murongo, nubwo ryo ryari rigabanyuka mu buryo bugaragara…”





















































































































































































