Raporo nshya yakozwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, yagaragaje ko umubare munini w’abanyamakuru bakorera mu Rwanda ugihura n’ibibazo by’imibereho, aho bamwe bahembwa amafaranga make atabafasha kubona ibikenerwa by’ibanze.
Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026, igaragaza ko mu banyamakuru bemeye gutangaza umushahara wa bo, 17.2% bahembwa amafaranga atageza ku bihumbi 100 Frw ku kwezi. Hari kandi 15.1% binjiza hagati y’ibihumbi 100 na 199 Frw, mu gihe 12.6% bahembwa hagati ya 200.000 na 299.999 Frw.
Abanyamakuru bahembwa hagati ya 300.000 na 499.999 Frw bangana na 16%, naho abinjiza ibihumbi 500 Frw kuzamura bo ni 11.3% gusa. Iyi mibare igaragaza ko abanyamakuru kuri 32.3%, umushahara wabo utagera ku mafaranga ibihumbi magana abiri (200,000Frw) ku kwezi.
Nubwo hari bamwe bafite amafaranga arengeje ayo, raporo igaragaza ko umubare munini w’abanyamakuru bavuga ko ibyo bahembwa bidahagije ugereranyije n’ibiciro by’imibereho ya buri munsi.
Abagera kuri 43% by’abanyamakuru babajijwe bavuze ko umushahara bahabwa ubafasha kubona bike cyane mu byo bakeneye bya buri munsi, mu gihe abandi 13% bagaragaje ko amafaranga binjiza atabasha kubafasha kubona ibikenerwa by’ibanze na gato.
Raporo igaragaza kandi ko abanyamakuru bishimira ko umushahara wabo ubafasha kubona ibyo bakeneye byose ari 2.7% gusa, ibintu byerekana urugendo rurerure rugihari mu kuzamura imibereho y’abakora uyu mwuga.
Ku bijyanye n’akazi ubwako, ubushakashatsi bwa ARJ bwerekanye ko abanyamakuru benshi badafite amasezerano y’akazi ahamye. Abafite amasezerano y’igihe kirekire ntibagera no kuri kimwe cya kabiri cy’abakora uyu mwuga, mu gihe abakora nk’abigenga cyangwa bakorera ibitangazamakuru bitandukanye icyarimwe bo bageze kuri 20%.
Mu mibereho yabo ya buri munsi, raporo igaragaza ko 68.9% by’abanyamakuru bakodesha amazu babamo, mu gihe 24.3% ari bo bafite inzu zabo bwite. Hari kandi 6.2% baba mu miryango cyangwa kwa bagenzi babo, naho abahabwa icumbi n’abakoresha babo ni 0.6% gusa.
Iyi raporo ya ARJ ije mu gihe hakomeje ibiganiro ku buryo umwuga w’itangazamakuru wakongererwa agaciro, cyane cyane mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abawukora no kubafasha gukora akazi kabo bafite ituze n’ubunyamwuga.























































































































































































