Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Umuganura wa 2026 uzibanda ku gushimangira ubumwe n’umuco wo kwigira

Abanyarwanda bitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, aho ibikorwa by’uyu mwaka bizahurira ku butumwa bwo gukomeza kubaka ubumwe, guteza imbere umuco wo gukora no kwigira, ndetse no gushimira ibyagezweho mu rwego rw’iterambere.

Ibirori nyamukuru bizabera mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, bikazashingira ku nsanganyamatsiko ishimangira ko Umuganura ari umwe mu nkingi zihuza Abanyarwanda kandi ugafasha Igihugu gukomeza urugendo rwo kwigira.

Nk’uko Inteko y’Umuco yabitangaje, guhitamo Akarere ka Rusizi kwakomotse ku cyifuzo cyo gukomeza gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa muri aka karere. Byashingiye kandi ku bushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) bwakozwe mu 2025, bwerekanye ko Rusizi ikiri mu turere dukeneye kongeramo imbaraga mu bijyanye n’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.

Mu bikorwa biteganyijwe muri uyu Muganura harimo gukangurira Abanyarwanda gukomeza gufatanya, guha agaciro umurimo, kwishakamo ibisubizo no gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda nk’umusingi w’iterambere rirambye.

Umuganura ni umwe mu mihango ya kera yaranze amateka y’u Rwanda. Abashakashatsi bagaragaza ko watangiye kwizihizwa ku ngoma ya Gihanga Ngomijana, ukaba wari umunsi wo gushimira Imana no kwishimira umusaruro w’ibyasaruwe. Kuva ku Mwami kugeza ku muryango usanzwe, buri wese yagiraga uruhare muri uwo muhango.

Izina Umuganura rikomoka ku gikorwa cyo kuganura, ari cyo gusangira umusaruro mushya no kuwushimira. Mu bihe by’ubukoloni, uwo munsi mukuru wahagaritswe mu 1925, ariko nyuma y’ubwigenge bamwe bakomeza kuwizihiriza mu miryango yabo.

Mu 2011, Guverinoma y’u Rwanda yawusubije ku ngengabihe y’iminsi mikuru y’Igihugu, hagamijwe kongera kuwugira umusingi wo kubaka ubumwe, kwimakaza umuco wo kwigira no guha agaciro umurage ndangamuco. Kugeza ubu, u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gusaba ko Umuganura ushyirwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities