Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

RWABIA ishimirwa guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo mu rubyiruko

Panorama

Ku wa 5 Nzeri 2026, muri Kigali Convention Center habereye umuhango wo kumurika ibitabo 15 byanditswe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza 12 zitandukanye, hamwe n’ibindi byanditswe n’abanditsi ku giti cyabo, mu gikorwa cyahurije hamwe abantu barenga 500, biganjemo urubyiruko.

Uyu muhango wateguwe n’Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’Ibitabo mu Rwanda, Rwanda Books Industry Association (RWABIA/PSF), wari ugamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo, by’umwihariko mu rubyiruko, no kurushaho guha agaciro ibitabo byandikwa n’Abanyarwanda ku mateka, umuco, indangagaciro n’iterambere ry’Igihugu.

Mu bitabo byamuritswe harimo ibyibanda ku bwiza n’amahirwe y’u Rwanda, uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga —Diaspora— mu iterambere ry’Igihugu, indangagaciro nyarwanda ndetse n’izindi ngingo zijyanye n’imibereho n’iterambere ry’Abanyarwanda.

Muri uyu muhango kandi hatangajwe amanota y’abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na TVET bari bitabiriye amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo.

Abanyeshuri bitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa, ibikoresho by’ishuri, ibitabo n’ibindi bihembo bigamije kubatera imbaraga zo gukomeza gusoma, kwandika no guhanga.

Mu bitabo byahawe abanyeshuri harimo n’igitabo cyitwa “Urubyiruko Dufitanye Igihango”, kigamije gukomeza kubatoza indangagaciro no kubafasha gusobanukirwa inshingano bafite mu kubaka u Rwanda.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Urugaga rw’Abikorera, PSF, inzego za Leta, imitwe ya politiki, abayobozi b’amashuri n’amashuri makuru na za Kaminuza, abanditsi, abashakashatsi ndetse n’urubyiruko.

PSF yijeje gukomeza gushyigikira iki gikorwa

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Twagirumukiza François, wari mu bashyitsi bakuru bitabiriye uyu muhango, yashimiye RWABIA n’ubuyobozi bwayo ku bikorwa byo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika.

Yasabye inzego za PSF kuva ku rwego rw’Igihugu kugera mu turere gushyigikira gahunda nk’izi, anagaragaza ko hakwiye gushyirwaho uburyo iki gikorwa cyajya kiba ngarukamwaka.

Yavuze ko PSF izakomeza gushyigikira ibikorwa bifasha kubaka uburezi bufite ireme no guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko bwo guhanga, kwandika no kwihangira imirimo bushingiye ku bumenyi.

MINEDUC yashimye umwihariko w’iki gikorwa

Umushyitsi Mukuru wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi, Gatabazi Pascal Albertus, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri, yashimiye RWABIA ndetse na Perezida wayo, Hategekimana Richard, ku gikorwa cyo kubaka umuco wo gusoma no kwandika mu bana n’urubyiruko no guhuza uwo muco n’indangagaciro nyarwanda.

Agaragaza ko amarushanwa nk’aya ashobora kugira uruhare rukomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi, gufasha abanyeshuri gutekereza byimbitse, kwagura ubumenyi no kugira ubushobozi bwo kugaragaza ibitekerezo byabo mu nyandiko.

Yanashimangiye akamaro ko gukomeza ubufatanye hagati y’inzego z’uburezi na RWABIA mu bikorwa bigamije guteza imbere uburezi bufite ireme.
Amashuri yasabwe gushyira ibitabo mu byo ateganyiriza ingengo y’imari.

Abatanze ibiganiro mu matsinda, ‘Panelists’, bashimangiye ko guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu bana b’u Rwanda bidakwiye gufatwa nk’igikorwa cy’igihe gito, ahubwo ko bikwiye kuba kimwe mu bikorwa by’ibanze by’amashuri.

Basabye ko amashuri yashyira mu ngengo y’imari yayo ibikorwa bijyanye no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, harimo kugura ibitabo, gufasha clubs zo gusoma no kwandika, amarushanwa ndetse no gufasha abanyeshuri bafite impano mu kwandika kugeza ibihangano byabo ku rwego rwo gutangazwa.

Bagaragaje ko umuco wo gusoma ufasha umunyeshuri kwagura ibitekerezo, kongera ubushobozi bwo gusesengura no kugira ubumenyi bwagutse, mu gihe kwandika bimufasha kubika no gusangiza abandi ibyo azi.

Perezida wa RWABIA/PSF akaba na Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yashimiye inzego zitandukanye zagize uruhare mu gutuma iki gikorwa kigenda neza.

Yagaragaje ko gahunda yo gutoza abanyeshuri gusoma no kwandika ibitabo ikwiye kurushaho gutezwa imbere mu mashuri yose y’u Rwanda, kuko ari imwe mu nzira zifasha kubaka uburezi bushingiye ku bumenyi, ubushakashatsi, guhanga no gukunda Igihugu.

Yashimiye kandi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku cyerekezo cy’Igihugu cyo guteza imbere uburezi bufite ireme no kubaka Abanyarwanda bafite ubumenyi, indangagaciro n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Hategekimana yavuze ko hakiri imbogamizi mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, zirimo kuba hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’uburezi batarumva neza agaciro k’ibitabo byigisha abana indangagaciro na kirazira.

Yanagaragaje ko hakenewe kurushaho guha agaciro ibitabo byanditswe mu Kinyarwanda kandi bivuga ku Rwanda, kuko ari kimwe mu bikoresho bishobora gufasha abana kumenya amateka, umuco, indangagaciro n’icyerekezo cy’Igihugu cyabo.

Yagize ati: “Gukundisha abana u Rwanda no kubatoza indangagaciro bakiri bato ni inshingano dukwiye gufatanya twese. Igitabo ni kimwe mu bikoresho bikomeye bishobora kubaka ubumenyi, imitekerereze n’indangagaciro z’uwagisomye.”

Abanyeshuri ba Kaminuza bahuguwe ku kwandika ibitabo

Hategekimana yanashimiwe ku ruhare yagize mu guhugura abanyeshuri ba za Kaminuza uburyo bwo gutegura no kwandika ibitabo, kubafasha kunoza inyandiko zabo no kuzigeza ku rwego rwo gutangazwa.

Iki gikorwa cyatumye abanyeshuri batandukanye babasha kuva ku rwego rwo kugira igitekerezo cy’igitabo bakagera ku rwego rwo kugira ibitabo byanditse kandi bishobora gusomwa n’Abanyarwanda ndetse n’abandi.

Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bishobora kugira uruhare mu kubaka igisekuru cy’urubyiruko rudategereza gusa gusoma ibyo abandi banditse, ahubwo na rwo rushobora gukora ubushakashatsi, kwandika no gusigira u Rwanda umurage w’ubumenyi.

RWABIA yatangaje ko gahunda zo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika zizakomeza, by’umwihariko mu mashuri, Kaminuza no mu bindi byiciro by’Abanyarwanda, hagamijwe kubaka umuryango nyarwanda usoma, wandika kandi ubika ubumenyi n’amateka yawo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities