Papa Leo XIV yakoreye uruzinduko mu kigo cy’imibereho myiza kiyoborwa n’umuryango wa Caritas kiri mu gace gakennye ka Lucero mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid, aho yahuye n’abantu batagira aho baba ndetse n’abakozi b’iki kigo.
Muri uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatandatu, Papa yakiriwe n’abakoresha ikigo cya Cedia 24, ahasanzwe habera serivisi zo gufasha abatagira icumbi.
Yaganiriye n’abakozi ndetse n’abafashwa n’iki kigo mu iguriro ryacyo (canteen), aho yabashije kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye bahafashirizwa.
Muri abo harimo Khadry, utigeze atangazwa izina rye ryose kubera impamvu z’umutekano, wavuze uko yageze muri Espagne mu 2020 avuye muri Senegal nta byangombwa afite, ariko akaza kubona ubufasha n’icyubahiro muri iki kigo.
Mu rwego rwo kugaragaza urugendo rwe rwo kwiyubaka no kwinjira mu muryango mugari w’igihugu, Khadry yahaye Papa Leo kopi y’indangamuntu ye ya Espagne.
Umuryango w’Ubukirisitu Gatolika ufasha abatishoboye Caritas, watangaje ko iki kigo cya Cedia 24 cyafashije abantu 2,562 mu mwaka wa 2025 gusa.
Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Papa Leo XIV yagarutse ku kibazo cy’ivangura n’imyumvire ipfuye ishingiye ku myanya ya politiki cyangwa ubukungu, avuga ko bikunze gutuma abantu bafata imyanzuro itariyo ku bandi.
Yasabye ko habaho kurwanya imyumvire igabanya agaciro k’umuntu, anashimangira ko buri wese akwiye guhabwa icyubahiro hatitawe ku nkomoko cyangwa imiterere y’ubuzima arimo.
Uru ruzinduko rwe muri Espagne rubaye urwa mbere nk’umushumba wa Kiliziya Gatolika mu myaka 15 ishize, nubwo mbere yari yaragiye muri iki gihugu kenshi ari umupadiri.
Mu masaha yabanjirije gusura iki kigo, Papa Leo XIV kandi yitabiriye isengesho rihuriweho n’urubyiruko ryabereye ku kibuga cya Plaza de Lima i Madrid, hamwe na Arikiyepisikopi wa Madrid, Cardinal Jose Cobo Cano.
Uru ruzinduko rwe rukomeje kugaragazwa nk’ikirango cy’ukwitangira abakene n’abatagira ijwi, ndetse no gushimangira ubutumwa bwo kurwanya ivangura mu muryango mugari.

















































































































































































