Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iyobokamana

Abakarisimatike baributwa kubyaza umusaruro Italanto bahawe

Mu gihe Arikidiyosezi ya Kigali yizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, ubuyobozi bwa Kiliziya bwagaragaje ko Umuryango wa Karisimatike uri mu bafashije abakristu gukura mu buzima bwa roho no gukomeza uruhare rwabo mu ivugabutumwa.

Byagarutsweho mu Ihuriro ry’Abakarisimatike ba Arikidiyosezi ya Kigali ryabereye ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe i Kabuga, ryahuriranye no kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali ku nsanganyamatsiko igira iti: “Nimusenge, Nimusenge nta buryarya.”

Muri iri huriro, abakristu basabwe gukomeza gusenga ubudacogora no kurangwa n’umutima wo gushimira Imana igihe ibasubije ibyo bayisabye. Banibutswa ko umukristu nyawe atagarukira ku gusaba gusa, ahubwo anamenya gushimira ku migisha ahabwa, agasengana umutima ukeye kandi agaharanira kurangwa n’imbuto za Roho Mutagatifu zivugwa mu ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abagalatiya, nk’uko byagaragajwe na Mukanome Olive umukarisimatike muri Dioseze ya Nyundo mu kiganiro yagejeje kubari bitabiriye ibi birori.

Yagize ati: “Mwibuke abahawe italanto, umwe niwe wagarutse gushimira, buri mukristo wese agomba kugira umuco wo gushimira ibyo Imana yamuhaye ntabe indashima kandi akagaragaza imico n’imbuto z’umwuka bigaragara mu gitabo cy’abanyagalatiya. Hari abumva ko iyo baje gusengera hamwe n’abandi biba bihagije, gusa umuntu agomba kugira umwanya we wihariye wo gusenga, akabwira data wa twese ikimuri ku mutima cyose kandi ibyo nibyo uhoraho asaba abamushaka.”

Musenyeri Casimir Uwumukiza yavuze ko mu rugendo rw’imyaka 50 ishize, Karisimatike yagize uruhare rukomeye mu gukomeza ukwemera kw’abakristu no kubegereza Imana, aho yagize ati: “Arikidiyoseze yaradufashije cyane binyuze mubikorwa by’abakarisimatike byo gususurutsa abakristo mu kiriziya, kwigisha abantu bibiliya no gushishikariza abandi amasakaramentu.”

Mu myaka yashize abakarisimatike bafatwaga nk’abantu babarokore, dore ko igihe batangiraga bari biyunze n’abarokore gusa ngo nyuma bakaza kwitandukanya, ariko bakaza kwivangura bitewe n’uko aba barokore batemeraga bikiramaliya, aho Musenyeri Casimir ahera avuga uyu muryango wagize uruhare mu bihe bitandukanye byaranze amateka ya Kiliziya, binyuze mu masengesho, ivugabutumwa no gufasha abakristu gukomeza ukwizera.

Ati: “Uyu muryango watangiye uri kumwe n’abarokore, nyuma tuza gutandukana bitewe n’uko batemeraga bikilamariya, dusigara turi aba kiliziya gatolika, gusa hari abatwumvaga nabi bakumva ko turi abarokore bisaba ko tumanza kubisubiza k’umurongo. Nyuma rero twaje kugira uruhare muri gatolika mu bikorwa bigiye bitandukanye .”

Byongeye kandi, Padiri Jean Pierre Ntivuguruzwa umukarisimatike muri arikidiyoseze ya Kigali yavuze ko umusaruro wa Karisimatike utagarukira mu bikorwa byo gusenga gusa, ahubwo ugaragarira no mu mibereho y’abakristu ndetse no mu ruhare bagira mu muryango nyarwanda.

Yagize ati: “Ibikorwa by’abakarisimatike ni byinshi cyane, birimo gufasha kiliziya mu bikorwa byayo, gusura abarwayi n’abakene tunabafasha, ibikorwa by’urukundo bitandukanye, ndetse no kwisha urubyiruko inzira nyayo yo kuyoboka Imana mu nzira nziza, kandi ibi tuzakomeza kubikora kurushaho.”

Ibyo aba bavuga byemezwa na Nizeyimana Yozefa umukarisimatike uturuka muri paruwase ya Nyundo, aho avuga ko karisimatike yafashije benshi kongera kubaka ubuzima bwabo bwa roho gukunda Kiliziya no kugira uruhare mu bikorwa by’urukundo n’iterambere ry’abaturage, ariko nanone akagaruka kurugendo rwe muri uyu muryango.

Ati: “Nabaye umukarisimatike kuva mfite imyaka 17, ubu nkaba mazemo imyaka 35, nagiyemo ntagira ababyeyi, nkuriramo, kandi bansimburiye ababyeyi, bankoreshereza ubukwe none ubu nkaba nubatse mfite umuryango. Banyigishije imico myiza ndetse nuko nagira urugo rwiza ibyatumye kuri ubu aho ntuye urugo rwacu ari intangarugero mu bandi.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Musenyeri Casimir Uwumukiza yibukije abakarisimatike ko ari intumwa za Nyagasani kandi ko bagomba gukora inshingano zose intumwa zisabwa kuzuza, agira ati: “Intumwa ihora yicaye hafi y’ibirenge by’uwayitumye, ihora iteze amatwi uwayitumye, ihora iteze amatwi roho mutagatifu, nkuko Yesu yahoraga yitegereza se ibyo yabaga akora byose, namwe n’uko mugomba kubigenza.”

Kugeza ubu, mu Rwanda habarizwa Abakarisimatike 6,136 bateranira mu makoraniro 206 ari hirya no hino mu gihugu, ibintu ubuyobozi bwabo buvuga ko ari ikimenyetso cy’uko uyu muryango ukomeje kugira uruhare mu ivugabutumwa no gukomeza ukwemera kw’abakristu.

Ikoraniro rya mbere ry’abasengera muri Roho Mutagatifu ariryo Abakarisimatike, ryatangijwe n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya Dukwesne muri Leta ya Penisilvania muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku itariki 17-18 Gashyantare 1967. Mu Rwanda ho abakarisimatike batangiriye muri Diyoseze ya Butare ku itariki 24 Ukuboza 1973. Uyu mwaka ihuriro ryabo rikaba ryitabiriwe n’abakarisimatike baturutse mu bice bitandukanye bya Arikidiyosezi ya Kigali, mu gihe Kiliziya ikomeje gushishikariza abakristu kurangwa n’isengesho ridacogora, ibikorwa byiza n’umutima wo gushimira Imana.

AMAFOTO: 

Musenyeri Casimir Uwumukiza

Ifoto y’abayobozi b’umuryango karisimatike mu Rwanda

I Kabuga mu mugi wa Kigali hahuriye abakarisimatike bo muri Arikidiyoseze ya Kigali

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities