Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Papa Leon XIV yatangiye uruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika

Papa Leo XIV yageze muri Algeria muruzinduko rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika

Ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leon XIV, yageze mu murwa mukuru wa Alger, mu gihugu cya Algeria, atangiza ku mugaragaro uruzinduko rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya muri Werurwe 2025.

Akigera muri iki gihugu, yakiriwe na Perezida wacyo, Abdelmadjid Tebboune, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Houari Boumediene. Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzamara iminsi 11, rukazamusiga azengurutse ibihugu bine byo kuri uyu mugabane.

Mu minsi ibiri ya mbere ari muri Algeria, Papa Leon XIV yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye, anasura urwibutso rw’intwari z’iki gihugu zaguye mu ntambara yo kwigenga yatangiye mu 1954 igasozwa mu 1962. Uru ruzinduko rugaragaza icyifuzo cyo gushimangira umubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’ibihugu bifite amateka n’imiterere bitandukanye.

Algeria ifatwa nk’igihugu gifite umubare munini w’Abayisilamu, mu gihe Abagatolika ari bake cyane, ibintu bituma uru ruzinduko rubonwa nk’intambwe igamije guteza imbere ibiganiro n’ubwumvikane hagati y’amadini.

Abasesenguzi mu bya politiki bagaragaza ko uru rugendo rufite uburemere bwihariye, cyane cyane mu gushaka ibisubizo ku bibazo Afurika ihanganye nabyo, birimo imiyoborere y’umutungo kamere, ruswa, amakimbirane ashingiye ku madini ndetse n’ikibazo cy’abimukira bajya ku mugabane w’u Burayi.

Nyuma yo gusoza gahunda ze muri Algeria, Papa Leon XIV ateganya gukomereza uru ruzinduko rwe muri Cameroon ku wa 16 Mata, aho azahura n’abaturage n’abayobozi bahanganye n’ingaruka z’intambara imaze imyaka itari mike muri icyo gihugu. Azanakomereza ingendo ze muri Angola no muri Equatorial Guinea.

Uru ruzinduko rutegerejweho gutanga umusanzu mu gukomeza ibiganiro byubaka amahoro, guteza imbere ubufatanye no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije umugabane wa Afurika.

Papa Leo XIV yageze muri Algeria muruzinduko rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku kuba Gen Maj Sylvain Ekenge yongeye kugaragara nk’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira...

Ubuzima

By Rene Anthere Rwanyange African elephants appear to use medicinal plants to treat themselves and their young, according to a new study based on...

Ibitekerezo

By Buol Garang Anyieth Juuk, PhD South Sudan is officially scheduled to hold general elections on 22 December 2026. With less than three months...

Amakuru

By Rene Anthere Rwanyange Rwanda has recorded major gains in child survival, nutrition, early childhood development and poverty reduction over the past four decades,...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities