Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri Utumatwishima asaba urubyiruko kwibanda ku buzima, ubumenyi n’uruhare mu buyobozi

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ibintu bine byafasha urubyiruko gutera imbere

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yagaragaje ibintu bine asanga ari ingenzi ku rubyiruko rwifuza gutera imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ibi yabivugiye mu Karere ka Gatsibo, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko. Yavuze ko urubyiruko rukwiye kubanza kwita ku buzima, kugira ubumenyi, gutozwa indangagaciro no kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo.

Ku bijyanye n’ubuzima n’ubumenyi, Minisitiri Utumatwishima yagize ati “ Icya mbere ni ugucunga ubuzima bwabo, bakagira ubuzima bwiza, umubiri wabo ari amahoro, nta kwiheba, agahinda gakabije ndetse bakananga ko ibiyobyabwenge byinjira mu mubiri wabo. Icya kabiri ni ubumenyi aho kuva ku myaka 16 kuzamura abenshi baba bakiri mu mashuri yisumbuye bakora amakosa, rero iyo ugize ubumenyi bugufasha gutera imbere.’’

Yavuze ko kugira amashuri cyangwa ubumenyi bidahagije, kuko urubyiruko rugomba no kugira imyitwarire myiza n’indangagaciro zirufasha gukoresha ibyo rwize mu buryo bufitiye igihugu akamaro.

Ku ngingo yo gutozwa, Minisitiri yagize ati “ Nta muntu watejwe imbere gusa nuko yize, ahubwo agomba kuba afite umuco, ikinyabupfura, utavuga nabi, udashyanuka ku buryo baguhagaritse hariya kubera imyitwarire yawe wanatojwe watanga umusaruro. Abayobozi bakubwira ngo ufite uruhare imbere hazaza h’igihugu ukwiriye kubimenya.’’

Ikindi kintu yagaragaje ni uruhare rw’urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo. Yasobanuye ko Leta yashyize imbaraga mu guha urubyiruko umwanya mu nzego zitandukanye, zirimo Inama Njyanama n’izindi nzego z’ubuyobozi.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko urubyiruko rufite ibi bintu uko ari bine rushobora kwiteza imbere, guteza imbere imiryango yarwo ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Bamwe mu rubyiruko rwo muri Gatsibo batanga urugero rw’uko gutozwa no kugira ubumenyi byabafashije kwihangira imirimo. Ruhorimbere Valens yashinze uruganda rukora amandazi, imigati, keke n’ibindi bikomoka ku gihaza, ubu akaba afite abakozi 17 bahoraho.

Undi ni Twajamahoro Jean de Dieu wo mu Murenge wa Kiramuruzi, ukora inkweto mu mpu. Avuga ko gutozwa neza byamufashije kuzamura ireme ry’ibyo akora ndetse akaba afite intego yo kugera ku isoko mpuzamahanga.

Twajamahoro kandi arateganya kwagura uyu mwuga awumenyekanishe mu rubyiruko rwinshi rudafite akazi, binyuze mu kubigisha gukora inkweto kugira ngo na bo babashe kwihangira imirimo.

Imibare ya NISR yo mu 2026 igaragaza ko urubyiruko rw’imyaka 16 kugeza kuri 30 rugera kuri miliyoni enye, bingana na 27,7% by’abaturage bose b’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, ubushakashatsi bwakozwe na NISR muri Gicurasi 2026 ku bijyanye n’akazi n’ubushomeri bugaragaza ko 49,6% by’urubyiruko rwagejeje ku myaka yo gukora rufite akazi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities