Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kirashishikariza ababyeyi, abarimu n’abafite inshingano zo kwita ku bana n’urubyiruko bafite diyabete kubafasha kuyoboka ubuzima bwabo badacitse intege.
RBC ivuga ko kubwira umwana cyangwa umwangavu ko diyabete ari indwara azabana na yo igihe kirekire bishobora kumugiraho ingaruka mu mitekerereze, ndetse bikaba byatuma bamwe batakaza icyizere cy’ubuzima cyangwa bakagera ku kwiheba.
Nshimiyimana Gad, umukozi mu ishami rya RBC rishinzwe kurwanya diyabete, avuga ko aba bana badakwiye gufashwa gusa mu bijyanye no kuvurwa, ahubwo ko hakwiye no kwitabwa ku buzima bwabo bwo mu mutwe.
Yagize ati: “Benshi iyo ubabwiye ko barwaye indwara itazakira bazamarana igihe, nk’umwana mutoya, bibagiraho ingaruka cyane ndetse no mu mitekerereze yabo.”
Nshimiyimana avuga ko ubufasha buhabwa abana bafite diyabete bukwiye kubigisha uko bayibana na yo mu buzima bwa buri munsi. Muri ibyo harimo kwiga kwitera inshinge, gufata imiti uko byateganyijwe, kugira imirire iboneye, gukurikirana igipimo cy’isukari mu maraso no kumenya ibimenyetso bisaba kujya kwa muganga.
Ati: “Bikaba rero ari abantu bisaba kwitabwaho mu buryo bwihariye kugira ngo tubagarurire ikizere.”
RBC kandi igaragaza ko hari abana bashobora guhagarika ishuri nyuma yo kumenya ko barwaye diyabete. Ni yo mpamvu ishishikariza ababafasha kubumvisha ko kugira diyabete bitavuze ko ubuzima bwabo cyangwa intego zabo bigomba guhagarara.
Abarwaye diyabete barasabwa gukurikiza inama za muganga
Uwingeneye Diane, ubana na diyabete, avuga ko umuntu ufite iyi ndwara akwiriye kugira uruhare rugaragara mu kuyicunga, aho gukurikiza inama za muganga no guhora amenya uko ubuzima bwe buhagaze.
Ati: “Icyambere ubanza kubahiriza inama za muganga yaguhaye ukagendera ku murongo, ukabasha kumenya ngo diyabete yanjye ihagaze gute ukayikurikirana, ugahora wipima kugira ngo ubashe kugira ubuzima bwiza.”
Uwingeneye avuga kandi ko ubuhamya bw’abantu bamaze imyaka myinshi babana na diyabete kandi bakaba barakomeje gukora no kwiteza imbere bushobora gutera icyizere abarwaye bashya.
Ati: “Hagiye haboneka abatanga ubuhamya umuntu akavuga imyaka amaze afite ubu burwayi n’uko yagiye yitwararika, amabwiriza yagiye akurikiza cyangwa gahunda yagiye abikoramo, akakwereka noneho n’ibyo amaze kugeraho. Ibyo byose bikaduha ubuhamya n’icyizere.”
RBC ishimangira ko diyabete atari iherezo ry’ubuzima, kuko umuntu uyirwaye ashobora gukomeza gukora, kwiga no kwiteza imbere igihe yubahiriza amabwiriza y’abaganga kandi agakurikiranira hafi ubuzima bwe.
Diyabete ikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima ku Isi
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yo mu 2025 igaragaza ko diyabete yica abantu bagera kuri miliyoni 1.5 ku Isi buri mwaka.
Mu Rwanda, imibare ya RBC igaragaza ko diyabete n’indwara ziyishamikiyeho bihitana abantu bagera ku 2,000 buri mwaka.
OMS kandi iteganya ko umubare w’abafite diyabete ushobora gukomeza kwiyongera cyane mu myaka 20 iri imbere, cyane cyane mu gihe ibihugu bidashyize imbaraga zihagije mu gukumira no kurwanya iyi ndwara.
Ku ruhande rw’u Rwanda, imibare ya RBC yo mu 2025 igaragaza ko nibura umuntu umwe muri 30 baba ari bo bafite diyabete, mu gihe umwe muri babiri bayirwaye ataba azi ko afite iyo ndwara.
Ibi bituma inzego z’ubuzima zikomeza gushishikariza abantu kwisuzumisha, kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze no gukurikiza inama zihabwa abafite diyabete, mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’iyi ndwara.

Indwara ya Diabete ushobora kuyirwara ntubimenye ukayimarana igihe niyo mpamvu ari ngombwa kwisuzumisha



















































































































































































