Ibinyujije mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yatangaje ko Leta y’u Rwanda yishimiye kandi yakiriye neza irekurwa ry’Abanyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda ku buryo bunyuranyije n’amategeko.
Leta y’u Rwanda yagaragaje kandi ko yishimiye iyoherezwa mu Rwanda ry’abandi banyarwanda babiri bakekwaho kuba bamwe mu bagabye igitero mu Kinigi mu kwezi k’Ukwakira 2019.
Iryo tangazo riravuga ko Leta y’u Rwanda yibutsa ko yahagaritse gukurikirana mu butabera Abagande 17, ikanarekura abandi batatu barangije igihano cyabo.
Leta y’u Rwanda yasobanuye kandi ko hari ibintu by’ingenzi byari byaganiriweho mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda (Ad-hoc meeting), byabereye i Kigali ku wa 15 Gashyantare 2020, bikubiye mu nyandikomvugo No 0692, byagombaga kuba byabonewe ibisubizo bitarenze itariki ya 20 Gashyantare 2020.
Muri ibyo, harimo kugenzura ibikorwa by’imikwabu no gukusanya ubushobozi bikorwa n’abitwa Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, bose bari mu buyobozi bw’ishyaka rya RNC, binyuze mu muryango utari uwa Leta witwa “Self-Worth Initiative”.
Harimo kandi gukurikirana ingendo z’uwitwa Charlotte Mukankusi zijya muri Uganda, cyane cyane izakozwe mu kwezi kwa Mutarama 2020, no gukuraho urupapuro rwe rw’inzira rwa Uganda (Passport), rufite nomero A000199979.
Harimo no gukurikirana bamwe mu bagize umutwe wa RUD-Urunana bagize uruhare mu gitero cyagabwe mu Kinigi ho mu karere ka Musanze mu kwezi k’Ukwakira 2019.
Muri izi ngingo uko ari eshatu, Leta y’u Rwanda yavuze ko iyo gukurikirana abarwanyi ba RUD-Urunana yubahirijwe igice, kuko babiri gusa ari bo boherejwe mu Rwanda.
Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye bakunda kwita Gavana, ari na we wari uyoboye icyo gitero bibashijwemo n’umwe mu bayobozi bakuru muri Uganda, ariko bo bakaba batarafashwe ngo na bo boherezwe mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibi Uganda yakoze, bigira uruhare mu guhagarika ubufasha ubwo ari bwo bwose iha abarwanya Leta y’u Rwanda n’imitwe y’iterabwoba. Basaba Leta ya Uganda gukomeza gukurikirana imitwe ikorera muri icyo gihugu n’abayobozi bo muri iki gihugu bayitera inkunga.
Guverinoma y’u Rwanda yanatangaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Luanda.
Rwanyange Rene Anthere