Munezero Jeanne d’Arc
Ubushakashatsi ku Mibereho n’Ubuzima bw’Abaturage (RDHS 2025) bugaragaza ko ubumenyi bw’ababyeyi, by’umwihariko abagore, bushobora kugira uruhare mu kugabanya imirire mibi n’igwingira ry’abana mu Ntara y’Iburengerazuba.
Imibare y’ubwo bushakashatsi igaragaza ko mu mwaka wa 2025 igwingira ryari kuri 37,8% mu bana bafite ba nyina batize, mu gihe ryari kuri 5,8% mu bana bafite ba nyina bize amashuri atarenga ayisumbuye. Ibi bigaragaza itandukaniro rikomeye hagati y’abo bana, bikerekana akamaro ko kongerera ababyeyi ubumenyi bubafasha kwita ku mirire n’imikurire y’abana.
Ibi byagarutsweho ubwo hamurikwaga ibyavuye mu Bushakashatsi bwa Karindwi ku Mibereho n’Ubuzima bw’Abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, igikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu.
Bamwe mu babyeyi bo muri iyi ntara bavuga ko kwiga no gukurikirana inyigisho zitangwa n’abajyanama b’ubuzima byabafashije guhindura imyumvire ku mirire y’abana.
Uwera Chantal wo mu Karere ka Rubavu, avuga ko mbere atari azi neza uko agomba kugaburira abana, ariko ko amahugurwa yakurikiye n’ubumenyi yagiye yunguka byamufashije guhindura uburyo abitaho.
Agira ati “Mbere y’uko njya kwiga, nagaburiraga abana uko mbonye. Ariko nyuma yo gukurikirana amahugurwa atandukanye no kwiga iby’ibanze, byambereye inzira yo kwikura mu mirire mibi. Nashishikariza n’abandi babyeyi kwiga, kuko n’uwiga gusoma gusa hari byinshi bimufasha mu kwita ku bana.”
Kamali Samuel na wo mu karere ka Nyabihu, agaragaza ko uburezi bufasha ababyeyi kugira ubumenyi butandukanye, burimo n’ubwo kwita ku bana no kubarinda igwingira.
Agira ati “Kwiga ni byiza kuko bituma umuntu agira ubumenyi butandukanye, harimo n’ubwo kwita ku bana. Iyo umuntu atize, hari igihe atamenya neza ibyo agomba kubitaho, abana bakisanga mu kibazo cy’igwingira.”
Ababyeyi kandi basabwa kumenya ko konsa umwana gusa mu mezi atandatu ya mbere ari ingenzi. Iyo yujuje amezi atandatu, atangira guhabwa ibiribwa byunganira amashereka, ariko agakomeza no konsa kugeza nibura ku myaka ibiri cyangwa irenga.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, avuga ko igwingira ridakwiye gufatwa nk’ikibazo gishingiye ku bukene gusa, kuko n’imyumvire n’ubumenyi bw’ababyeyi bigira uruhare mu mirire y’abana.
Asobanuira kandi ko hari ingo zifite amatungo n’ubushobozi bwo kubona ibiribwa, ariko abana bakazahura n’igwingira bitewe n’uko bitategurwa neza cyangwa ababyeyi ntibamenye akamaro k’indyo yuzuye.
Atanga urugero ku bantu borora inkoko zitera amagi cyangwa bafite inka zitanga amata, ariko ntibabyifashishe mu kugaburira abana, ahubwo bakabigurisha batitaye ku biribwa bifite intungamubiri abana bakeneye.
Agira ati “Hari abantu bafite inkoko zitera amagi n’inka zikamwa, ariko ugasanga abana babo bagwingiye. Hari n’abagurisha ibyo bejeje cyangwa boroye, ariko amafaranga babonye ntibayaguremo ibiribwa bifite intungamubiri zifasha abana gukura neza. Ibi bigaragaza ko hakenewe imbaraga mu guhindura imyumvire y’ababyeyi.”
Guverineri avuga ko ubuyobozi bugomba kurushaho kwegera abaturage, bugakoresha abajyanama b’ubuzima n’izindi nzego z’ibanze mu bukangurambaga bugamije kubasobanurira akamaro ko gutegura indyo yuzuye no gushyira imbere imirire y’abana.
Yongeraho ko hakenewe no kunoza uburyo gahunda zigenewe abaturage zisobanurwamo, kugira ngo ubutumwa bugere ku bo bugenewe kandi bwumvikane neza.
Ku bijyanye n’imirire y’abana, indyo yuzuye ikwiye kuba irimo ibinyampeke n’ibijumba, ibinyamisogwe, imboga, imbuto, amata n’ibiyakomokaho, amagi ndetse n’ibindi biribwa bikomoka ku matungo nk’inyama n’amafi, hakurikijwe imyaka y’umwana n’ubushobozi bw’umuryango.
Kwigisha ababyeyi ntibigarukira ku kubabwira ibiribwa umwana agomba kurya gusa. Ni no kubereka uko babitegura mu buryo bw’isuku, uko bagaburira umwana kenshi kandi bihagije, ndetse n’uko bamenya ibimenyetso by’imirire mibi hakiri kare.
Nubwo uburezi bw’ababyeyi ari ingenzi, kurwanya imirire mibi n’igwingira bisaba n’ibindi birimo kubona ibiribwa bihagije, amazi meza, isuku, ubuvuzi bukwiye no gukumira indwara zishobora kubangamira imikurire y’umwana.
Ubufatanye bw’ababyeyi, abajyanama b’ubuzima, inzego z’ubuzima n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’imibereho y’abaturage burakenewe kugira ngo abana bakurire mu buzima bwiza.
Ku rwego rw’igihugu, RDHS 2025 igaragaza ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu ryagabanyutse rikagera kuri 27%, rivuye kuri 33% mu mwaka wa 2019–2020. N’ubwo hari intambwe imaze guterwa, igwingira riracyari imbogamizi ku mikurire n’ubuzima bw’abana.
