Panorama
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwahawe ubuyobozi bushya, aho Clement Uwajeneza yagizwe Umuyobozi Mukuru, asimbuye Callixte Kanamugire wari umaze igihe aruyobora by’agateganyo; na ho André Gashugi agirwa umuyobozi mukuru wungirije.
Nk’uko tubikesha igihe.com, aba bayobozi batangiye inshingano ku wa 3 Ugushyingo 2026, mu muhango wabereye ku cyicaro cya PSF, bagiye kuyobora manda y’imyaka itanu.
Mu ijambo rye, Uwajeneza yavuze ko mu byo azibandaho harimo kwagurira abikorera amasoko, kongerera PSF ubushobozi no gufasha ibigo by’abikorera kurushaho guhangana ku isoko.
Agira ati “Ibyo tuzabikora binyuze mu gutanga serivisi inoze no kugira imikoranire n’inzego zitandukanye, gukusanya amakuru no kuyakoresha mu gufata ibyemezo no gukemura ibibazo bitandukanye. Ikindi ni kugira umurongo uhamye w’ibyo dukora n’uburyo tubikoramo.”
Kanamugire, usimbuwe kuri ubu buyobozi, avuga ko n’ubwo hari ibyagezweho mu guteza imbere urugaga n’ubucuruzi muri rusange, hakiri byinshi byo gukora. Yijeje ubuyobozi bushya ko azakomeza gufatanya na bwo mu bikorwa biteza imbere PSF.
Agira ati “Hari byinshi byakozwe birimo kuvugurura imikorere y’urwego rw’abikorera mu nzego zose ariko noneho no kongera no kunoza imikoranire hagati y’inzego z’abikorera n’inzego za Leta kugira ngo harebwe uko izo nzego zafatanya mu gukomeza guteza imbere ubukungu bw’Igihugu muri rusange.”
Ibyo wamenya kuri Clement Uwajeneza
Uwajeneza afite ubunararibonye mu ikoranabuhanga, imiyoborere y’ibigo no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mikorere yabyo. Yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa (COO) muri NewGlobe, aho yayoboraga ibikorwa mu bihugu bitandatu.
Yanabaye Umuyobozi Mukuru wa Irembo, umuyobozi muri Andela Rwanda na Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ikoranabuhanga (ICT Chamber). Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi bwa mudasobwa n’imicungire, yakuye muri Polytech Montpellier mu Bufaransa.
Afite kandi impamyabushobozi z’amasomo yihariye mu miyoborere yakurikiye muri Harvard Kennedy School no muri Stanford Graduate School of Business.
Mu byo yavuze azibandaho harimo kwagurira abikorera amasoko, kongerera PSF ubushobozi no gufasha ibigo by’abikorera kurushaho guhangana ku isoko.
Callixte Kanamugire wayoboraga by’agateganyo PSF

